Uburyo bushya bwo kuzahura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Kamena 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Coronavirus, gifite ingaruka nyinshi mu nzego zitandukanye zibumbatiye ubukungu n’imibereho rusange y’abantu. Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni rumwe mu zagizweho ingaruka cyane n’iki cyorezo.

Ibiciro by’amabuye y’agaciro anyuranye byaraguye cyane ku masoko yose bitewe n’ingamba zafashwe zirimo gufunga ibikorwa no guhagarika ingendo z’indege mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bicukura amabuye y’agaciro, izi ngaruka ntizarusize. Faida Jean Marie Vianney, ufite ikigo cyitwa Blue Change Mining, gicukura Coltan na gasegereti, yavuze ko Coronavirus, yashegeshe ibikorwa byabo ikabasiga nta kazi bucuruzi bafite.

Ati “Hari hashize hafi amezi abiri nta gikorwa na kimwe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gikorwa kubera gufunga ibikorwa no kuguma mu rugo. Ibi bivuze ko nta mabuye turimo kugurisha ndetse abakozi bategetswe gusubira mu rugo”.

Ingendo z’abantu mu byerekezo byoherezwamo amabuye y’agaciro nk’u Burayi, Aziya na Amerika ntizikorwa, byategetse ko ingano y’atumizwa igabanuka, ibi bikaba byaratumye abayacukura benshi basigara nta cyo bakora.

Faida akomeza avuga ko mu minsi ishize basubiye mu bikorwa byabo ariko hari ibitarasubira ku murongo neza nk’ingendo, ibi bikagira ingaruka ku ngano y’amabuye akenewe.

Amabuye u Rwanda rucukura cyane ari yo; gasegereti, Wolfram, na Coltan, ari mu yashegeshwe cyane na Coronavirus, kuko ibiciro byayo basubiye hasi cyane. Imibare yerekana ko nk’amafaranga aturuka mu mabuye y’agaciro ya tin, tantalum na tungsten yoherezwa ku isoko yagabanutse ku kigero cya 30.9%, bitewe n’igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga muri Mutarama na Gashyantare 2020, ugereranyije n’igihe nk’iki mu 2019.

Muri ariya mezi ibiciro bya Coltan byagabanutseho -4.6%, Wolfram -15.3% gasegereti ni -14.5%, bitewe n’uko abayakenera bagabanutse kuko ibikorwa by’ubukungu bidahagaze neza.

Amabuye y’agaciro kandi yanahuye n’imbogamizi ikomeye y’intambara y’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2019, ibiciro by’amabuye u Rwanda rwohereza mu mahanga [gasegereti, coltan na Wolfram], byaragabanutse bigira n’ingaruka ku yandi nka Zahabu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Aldango, itunganya Zahabu, Aime Ngabo, yavuze ko ababagemurira amabuye bakererewe bityo n’umusaruro w’uruganda ugasubira inyuma. Yerekana kandi ko bihenze kohereza mu mahanga amabuye ahari kuko nta ndege zigenda.

Ati “Ubu turimo gushaka indege yihariye ngo itugereze amabuye yacu ku bakiliya i Dubai, kuko RwandAir itagikorera muri icyo cyerekezo. Ibiciro by’ubwikorezi biri hejuru”.

Nubwo inganda n’ibindi bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byasubukuye ibikorwa, bizafata igihe ngo uru rwego ruzahuke, kuko ibihugu byinshi biracyari muri gahunda ya guma mu rugo, aho ibikorwa by’ubukungu bitarimo gukorwa ku kigero nyacyo.

Gahunda yo kuzahura ubucukuzi

Ubukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu nzego z’ibanze guverinoma ishaka kuzahura muri gahunda yayo yo kuzahura ubukungu yo muri Gicurasi 2020 kugeza mu Ukuboza 2021.

Muri iyi gahunda, guverinoma irateganya guhuriza hamwe abacukuzi bo ku rwego ruto n’uruciriritse, bakajya mu matsinda y’ishoramari. Inyandiko ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi ku kuzahura ubukungu nyuma ya Coronavirus, yerekana ko ‘ibi bizahanga imirimo myinshi ikenewe mu bucukuzi mu bice by’icyaro ndetse binafashe abacukuzi kwishyira hamwe boroherwe no kubona igishoro’.

Habarurwa abacukuzi bato n’ababikora mu buryo gakondo babarirwa mu 100, bakaba bakoresha abakozi babariwa mu bihumbi 34 na 77.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Francis Gatare, avuga ko ibibazo ibigo bicukura amabuye y’agaciro byahuye nabyo kubera Coronavirus babizi, ibi bikaba byaragize ingaruka ku musaruro ndetse n’ibyo binjiza, muri rusange bikaba byaragize ingaruka ku buzima bw’abakora muri uru rwego.

Ati “Turashaka gufasha ibigo bikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri gusubukura ibikorwa ku kigero cya 100% mu myaka ibiri iri imbere binyuze mu kwimakaza ubunyamwuga muri uru rwego ndetse no gushaka ishoramari rishya”.

Gatare yashimye uburyo abari muri urwo rwego rw’ubucukuzi bari kwitwara mu gukomeza ibikorwa byabo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda avuga ko nubwo nta ruhare rwo guhindura ibyabaye ku isoko mpuzamahanga hari uburyo bwo kubigabanyiriza ubukana.

Ati “Uburyo bwa mbere cyane ku mabuye y’agaciro tuzashyiramo imbaraga zo kuzamura umusaruro, aho igiciro cyagabanutse tukohereza byinshi ku isoko mpuzamahanga. Ariko noneho no kongera agaciro ibyo twoherezaga biri ku cyiciro (grade) cyo hasi tukabyongerera agaciro, ibishobora gukoreshwa mu gihugu cyacu bigakoreshwa mu gihugu cyacu kugeza igihe ku isoko mpuzamahanga bizahinduka.”

Izi ngamba zirasanga kuba mu 2018, harashyizweho itegeko rigamije guca akajagari mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru kuyanoza kugira ngo abashoramari bayashingireho bakora imishinga ibafitiye akamaro.

Amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amadovize nyuma y’ikawa n’icyayi.

Mu mwaka wa 2019 amafaranga yinjizwa n’amabuye y’agaciro yagabanutseho 30% bisobanuye ko yari kuri miliyoni 92.2 z’amadolari ugereranije na miliyoni 132.1 z’amadolari zinjijwe n’uru rwego mu mwaka wa 2018.

Ingano y’amabuye acukurwa na yo yasubiye inyuma kuko yavuye kuri toni 7663 muri 2018 agera kuri toni 6555 bingana n’igabanuka rya 14.5% mu mwaka wa 2019.

Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .