Uko ikoranabuhanga ryunguye bamwe rigahombya abandi kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya Coronavirus kimaze kwandurwa n’abarenga miliyoni enye kigahitana abasaga ibihumbi 287, ku Isi yose, kiravumirwa ku gahera n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi, nubwo bamwe mu bafite ibigo by’ikoranabuhanga bakomeje kubyinira ku rukoma.

Bitewe n’ingamba zitandukanye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ibihugu bitandukanye byafashe cyane cyane gahunda ya ‘guma mu rugo’, abaturage benshi barifashisha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi, kugura no gutuma ibicuruzwa ndetse no kuganira no gukora inama.

  • Uburyo bwo kuganira no gukora inama

Bitewe no gukorera mu rugo, ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga rifasha abantu kuganira no kuba bakora inama ari benshi byarungutse. Urugero ni nka Zoom ikomeje gufasha abantu benshi gukora inama.

Nubwo hari ibibazo by’umutekano byakomeje kuvugwa kuri Zoom, ntibyabujije abayikoresha ndetse n’igiciro cyayo kwiyongera, aho cyikubye inshuro zirenga ebyiri kuva mu Ukuboza.

Umubare w’abakoresha Zoom wavuye kuri miliyoni 10 ku munsi ugera kuri miliyoni 200. Ikoreshwa mu nzego zose kuva ku bakora inama z’abaminisitiri kugeza ku bashumba bifuza kuvugana uko umukamo uhagaze n’ibindi.

Hari kandi abakoresha ubundi buryo. Muri Werurwe, Microsoft Teams, yavuze ko abayikoresha mu kuganira, gukora inama n’irindi tumanaho bageze kuri miliyoni 44, rikaba ari izamuka rya 40%.

Teamviewer nayo ikoreshwa mu kuganira no gukora inama, nayo itangaza ko irimo gukoreshwa cyane muri iyi minsi mu buryo budasanzwe naho ubuyobozi bwa ‘Slack’, buvuga ko abayikoresha umunsi ku munsi bakomeje kwiyongera.

  • Kwerekana filime

Uburyo bwo kureba filime n’indi myidagaduro, bwakuruye benshi muri iki gihe cya guma mu rugo. Urubuga rwa Netflix kuri ubu rwabaye ubuzima kuri bamwe mu bakunda imyidagaduro cyane cyane abakunda kureba filime, ni rumwe mu zungutse cyane.

Netflix ni Ikigo cy’Abanyamerika cyerekana amashusho binyuze kuri internet. Yerekana ibiganiro byo mu bihugu bitandukanye biciye kuri internet birimo nka filime mbarankuru n’iz’ubundi bwoko, ariko bigasaba kubanza kuba umufatabuguzi.

Netflix irebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku Isi, aho ifite abakiliya basaga miliyoni 182. Yabonye abayikoresha bashya bagera kuri miliyoni 16 muri ibi bihe bya Coronavirus.

Uburyo bwo kwerekana amashusho bwa Disney+, ni irindi koranabuhanga ryungutse kubera Coronavirus, kuko nko mu mpera za Werurwe bwatangijwe mu bindi bihugu birimo n’u Bwongereza.

Icyo gihe Disney+ yari ifite abakiriya barenga miliyoni 33, ubu ifite abagera kuri 55, bituma ihanganye ku isoko na Netflix. Ikigo Spotify, gifasha abantu kubona umuziki, filime n’ibindi muri guma mu rugo cyabonye abakiliya miliyoni 130 baguze ifatabuguzi.

  • Imyitozo ngororamubiri

Ibigo bifite ikoranabuhanga rifasha abantu kubona imyitozo ngororamubiri bakora muri iki gihe cya Coronavirus, biri mu byungutse cyane.

Urugero ni ClassPass, urubuga rutuma abantu babona imyitozo bakora. Uru rubuga ruvuga ko abarukoresha biyongereye cyane. Urundi rubuga rwa Peloton, rwerekana amashusho ajyanye no kunyonga igare.

Nubwo byasabye ko Peloton ifunga studio zayo nyuma yo kugaragaramo uwanduye Coronavirus, ibyo yinjije byazamutseho ibirenga 60%.

Ushyira amashusho kuri YouTube, Joe Wicks, na we yungukiye kuri Coronavirus kuko yaciye agahigo akajya no mu gitabo ‘Guinness World Record’ kubera kwerekana amashusho y’imyitozo ngororamubiri igihe kirekire ndetse ibigo bikomeye muri siporo biravugwa ko byatangiye kumurwanira.

  • Amazon

Urubuga Amazon rwo guhahiraho, na rwo rwagize ibihe byiza mu gihe cya Coronavirus. Uru rubuga rwashinzwe na Jeff Bezos, umuherwe wa mbere ku Isi, agaciro karwo kageze kuri miliyari 24 z’amadolari muri Coronavirus. Agaciro k’imigabane ya Amazon ku isoko karazamutse cyane.

Amazon yahaye akazi abandi bantu 175 000 bo kuyifasha guhaza abakiliya babaye benshi muri iki gihe cya guma mu rugo. Agaciro k’ibyacurujwe kageze kuri miliyari 75.5 z’amadolari ni ukuvuga ko kiyongereyeho 27% mu mezi ya Coronavirus.

  • Ubwikorezi mu byahombye

Abantu bareba filime kuko ntaho barimo kujya. Nko mu Bwongereza, kugurisha imodoka byasubiye hasi ku rwego ruto ruheruka kubaho mu 1946.

Sosiyete itwara abantu, Uber, yagabanyije abakozi mu biro byayo. Aba ariko ntabwo barimo abashoferi bikorera ndetse na bo barimo guhangana n’iki cyorezo.

Mu bindi bigo by’ikoranabuhanga byungutse kubera Coronavirus, ni ibicuruza imikino (Gaming), aho abantu benshi bayihugiraho.

Amazon ni kimwe mu bigo byunguwe n'ikoranabuhanga muri iki gihe cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .