00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Covid-19 yatumye Niyobuhungiro ashinga ikigo gitumiza ibicuruzwa i Dubai (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Imyaka itanu ishize ubuhahiranire hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] bwageze ku kigero gishimishije ku mpande zombi ugereranyije ibyatumijwe n’ibyoherejwe.

Ibi bigaragarira mu bitumizwa n’ibyoherezwayo kuko mu 2020 u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 667.7$ bingana na 61% by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.

Ubuhahirane kandi bworoshywa n’indege ya RwandAir ijya i Dubai gatatu mu cyumweru, bikaba bituma imizigo igeza mu Rwanda buri mwaka imyinshi ituruka muri UAE.

Ikigero byariho cyari cyiza kugeza Covid-19 yibasiye Isi aho ingendo zitari zigikorwa nk’uko bisanzwe mu rwego rwo kwirinda. Ibi bigaragarira mu mibare aho ibyo u Rwanda rwatumije muri UAE mu 2019 byanganaga na miliyoni 244.5$ ariko biragabanuka mu 2020 kubera Covid-19 bigera kuri miliyoni 232.19$.

Nyuma yo kubona ko abantu bagowe no gutumiza ibintu i Dubai, Niyobuhungiro Caleb, yigiriye inama yo korohereza Abanyarwanda kugura ibicuruzwa.

Ibi yabigezeho abinyujije mu Kigo cy’Ubucuruzi ’Buy7 Ltd’ gifasha abantu bari mu Rwanda gutumiza ibicuruzwa byose biboneka i Dubai, bikabasha kubageraho aho bari hose mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyobuhungiro yavuze ko yahisemo gushinga ikigo cy’ubucuruzi gifasha abantu gutumiza ibintu no gukura ibindi Dubai kuko ingendo zitakorwaga uko bisanzwe n’abantu bafite impugenge zo kwandura.

Ati “Igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyaje muri Covid-19 igihe ingendo zari zahagaze indege zitagenda, abantu batabasha kugenda, ibicuruzwa ari bike ku isoko kubera kubura ibyo twatumizaga hanze. Ni muri urwo rwego twavuze ngo reka dutange umusanzu wacu ku Rwanda, dufungure ikigo gifasha abantu gutumiza ibintu badakoze ingendo ngo babe bakwandura na Covid-19.”

Uburyo Buy7 Ltd gikora ushobora gutumiza ikintu Dubai ukajya aho bakorera ukakibereka ukishyura bakakigutumiriza cyangwa se wowe waraguze ikintu kiri Dubai ariko ushaka ko kikugeraho mu Rwanda wabagana bakikugezaho bitarenze amasaha 72.

Niyobuhungiro yavuze ko bahisemo Dubai kuko ari isoko rikomeye utagira icyo uburaho kandi ririho ibintu bifite ubuziranenge.

Ati “Buriya i Dubai habarizwa ibicuruzwa byiza bimwe byo ku rwego rwa mbere kandi ni isoko rinini cyane utapfa kugira ikintu uburayo no kuba RwandAir ijyayo gatatu mu cyumweru bituma ibicuruzwa byihuta.”

Yakomeje avuga ko nubwo Dubai haboneka ibintu byose ariko hagize ushaka igicuruzwa kikahabura bashobora kumushakira inzira y’uko yakibona mu bindi bihugu.

Ati “Dubai haba hari ibintu byavuye mu nganda byose ariko iyo kitabashije kuboneka, dufite ubundi buryo dukoresha tukakugezaho ibyo wifuza. Urugero nko mu Bushinwa tuba dufite ibigo byaho dukorana turabiyambaza kugira umukiliya wacu abone serivisi nziza.”

Gutumiza ibicuruzwa byorohereza abantu ariko hari ubwo uba ubona ikintu ku ifoto ukaba wacyibeshyaho, Niyobuhungiro yamaze impungenge abakiliya ko iyo habayeho kwibeshya bahindurirwa ibyo batumije.

Yagize ati “Iyo umukiliya adutumye ikintu agasanga atari cyo urumva haba habayeho ikosa rya kampani ntabwo ari irye, icyo gihe twirengera ingaruka zose.”

“Iyo umuntu amaze kubona igicuruzwa cyacu aba afite umwanya wo kukireba ngo abone ko aricyo akaza kukireba ariko iyo adafite umwanya uhagije arakijyana akaba afite amasaha 24 yo kukireba akacyemeza iyo atagishimye arakigarura. Twasanga ari ikosa ryacu tukamuhindurira.”

Buy7 Ltd ifite umwihariko mu gukoresha ikoranabuhanga

Ibigo bifasha abantu gutumiza ibintu Dubai ni byinshi ndetse hari n’uburyo ushobora kubituma unyuze kuri murandasi ibizwi nka E-commerce.

Akenshi iyo utumije ikintu mu mahanga usanga kikugeraho nka nyuma y’ibyumweru bibiri ariko muri Buy7 bikugeraho bitarenze amasaha 72.

Niyobuhungiro avuga ko bahisemo kujya bihutisha ibicuruzwa kuko hari ubwo umuntu aba agikeneye akaba yakigezwaho iminsi yarabaye myinshi.

Yagize ati “Hari n’abandi batanga serivisi nk’izo dutanga ariko umwihariko wacu tubigeza ku bakiliya bacu mu gihe gito, mu masaha 24 kugeza kuri 72 adashobora kurenga ariko ahandi bisaba igihe kinini.”

Ibi byemezwa n’abamaze kuyiyoboka, Nizeyimana Djamal Tonny, ni umukiliya usanzwe utumiza ibintu Dubai avuga ko iki kigo cyamufashije kubasha gutumiza ibintu byihuse.

Ati “Kuri iyi nshuro nari natumije agatiyo ko gushyira mu modoka, ni byiza gutuma aha hantu kuko baranyaruka. Iyo batinze ntibarenza amasaha 24 yaba menshi akaba 48, urumva ko ari byiza.”

Gutumiza ibicuruzwa kuri Buy7 Ltd bisaba kujya ku rubuga rwabo rwa WWW.Buy7.rw ugahitamo icyo utumiza cyangwa ukajya aho bakorera mu nyubako y’ubucuruzi ya MIC.

Umuyobozi wa Buy7 Ltd, Niyobuhungiro Caleb, avuga ko yiyemeje gutangiza ishoramari ryo gutumiza ibintu Dubai kuko yabonaga hari abagorwa nabyo mu bihe bya Covid-19
Ibicuruzwa bitwarwa na RwandAir byinshi biva muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .