Ubwoko bune bwa Fuso burimo Canter imaze kubaka izina bwagejejwe ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Akagera Motors izwi cyane mu bucuruzi bw’imodoka yakoreye igerageza ndetse igeza ku isoko ry’u Rwanda, ubwoko bushya bune bw’imodoka nini zo mu bwoko bwa Fuso.

Ku wa Gatanu nibwo Akagera Motors ibarizwa mu kigo Akagera Business Group, yashyize ku isoko izi modoka, igikorwa cyabereye ku biro byayo biri Karuruma mu Karere ka Gasabo.

Mu modoka zashyizwe ku isoko harimo Fuso Canter ifite ubushobozi bwo kwikorera imizigo igera kuri toni 4.2, ndetse ikaba yayizamukana imisozi ku buryo bworoshye.

Iyi modoka imaze imyaka isaga 50 iri ku isoko, igura miliyoni 32 z’Amafaranga y’u Rwanda ubariyemo imisoro. Ifite umwihariko wo gukoresha lisansi nke.

Hari kandi Fuso FI 1217 ishobora kwikorera imizigo ingana na toni umunani. Ikaba igura miliyoni 51 Frw ubariyemo imisoro.

Iyi kandi ifite umwihariko wo kuba wayikoresha mu bintu bitandukanye birimo ikigega gitwara amazi, amata, inyama n’ibindi bitewe n’ibyo ukeneye.

Akagera Motors kandi yanazanye ku isoko Fuso FJ 1823 ishobora kwikorera imizigo ingana na toni 12. Ifite umwihariko wo kwikorera ibiremereye nk’ibinyobwa, ikaba igura miliyoni 62.5 Frw.

Mu bundi bwoko bushya bwa Fuso zagejejwe ku isoko harimo; FJ 2528 R ishobora kwikorera toni zigera kuri 20 kandi ifite icy’inyuma kizamuka igihe bapakurura (tipper), igura miliyoni 71.2 Frw na FJ 2528C igura miliyoni 72.7Frw ubariyemo imisoro.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi mu Akagera Motors, R Shivaprakash, yavuze ko abantu benshi bari baramenyereye kugura imodoka zakoze ariko ubu babazaniye inshyashya.

Ati “ Fuso n’imodoka nziza kandi Abanyarwanda bazi cyane. Uretse kuba ari nshyashya kandi nziza, zirahendutse, zirizewe kandi zirakomeye ku buryo ushobora kuyikoresha imyaka igera kuri 20”.

Yakomeje avuga ko undi mwihariko ari uko izi modoka zisigaye zikorwa n’uruganda Daimler rw’Abadage runakora Mercedes, kandi kubona ibikoresho bisimbura ibyangiritse byoroshye kuko Akagera Motors ibifite.

Ati “ Umukiliya ukeneye ko igice cy’inyuma gihindurwa (customized) tubimufashamo, ibyo tudashoboye gukorera hano twifashisha uruganda rwacu ruri muri Kenya. Iyo tugiye kuzana imodoka tubanza kumenya icyo abakiliya bashaka, akaba aricyo tubazanira.”

Kuva mu 1997, Akagera Motors icuruza imodoka zirimo izikorwa n’inganda za Toyota, Mitsubishi Fuso Truck and Bus Corporation na HINO zo mu Buyapani; iza Mercedes Benz ikorera mu Budage; Manufacturing Commercial Vehicles (MCV) yo mu Misiri; Beiqi Foton Motor Co., Ltd. yo mu Bushinwa n’iza Mahindra & Mahindra Limited (M&M) na Ashok Leyland zo mu Buhinde.

Abamenye ibanga rya Fuso bahavuye bazitahanye
Harimo n'izo umuntu ashobora guhindura igice cy'inyuma bitewe n'icyo akeneye kuyikoresha
Izi modoka ni nshya kandi zirahendutse ugereranyije n'izakoze abantu bari baramenyereye kugura
Ntizikangwa kandi imihanda irimo ibyondo n'amazi
Umukozi wa Akagera Motors asobanura ibirebana n'imikorere y'imwe muri Fuso zagejejwe ku isoko
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi mu Akagera Motors, R Shivaprakash, aha impano umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika ubwoko bushya bune bwa Fuso zazanywe ku isoko n'Akagera Motors

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza