Ubumwe Grande Hotel iratezwa cyamunara kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 Ukuboza 2018 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ubumwe Grande Hotel, imwe muri hoteli zikomeye mu Mujyi wa Kigali uyu munsi ushobora kurangira amateka yayo ahindutse kuko biteganyijwe ko aribwo itezwa cyamunara.

Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2018, saa yine za mu gitondo nibwo biteganyijwe ko haza kuba cyamunara y’iyi hotel kugira ngo hishyurwe inguzanyo isaga miliyoni 18 z’amadolari yatanzwe na KCB Rwanda.

Ubumwe Grande Hotel isanzwe ari iya Alykhan Karmali washinze Mukwano Group;Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera, PSF, Robert Bafakulera n’Ikigo Chaudhary Group (CG Corp).

Igiye gutezwa cyamunara nyuma y’uko muri Nzeri 2018, ubuyobozi bwa KCB bwandikiye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, bukimenyesha ibirebana no gufunga iyi hotel kubera ko yananiwe kwishyura inguzanyo.

Nyuma yo kubona ko abanyamigabane b’iyi hoteli bananiwe kumvikana kandi nyamara bafite ubushobozi bwo kwishyura iyi nguzanyo, KCB yahisemo ko itezwa cyamunara.

Amakuru The NewTimes yabashije kubona ni uko ubwumvikane buke hagati y’abanyamigabane bwavutse nyuma y’uko amasezerano yavugaga ko CG Corp ariyo izagenzura iyi hotel yagombaga guhabwa izina rya ‘The Zinc’ atubahirijwe.

Ku rundi ruhande ariko ngo Bafakulera na Karmali nabo bahagaritse amasezerano y’imikoranire habura amezi atatu gusa ngo iyi hoteli ifungure imiryango.

Uku kutumva ibintu kimwe hagati y’abanyamigabane ngo byanaburijemo umugambi wa Hilton Group ifite amahoteli akomeye, yateganyaga gufata ubugenzuzi bwayo mu ntangiriro z’uyu mwaka ikayita izina rya ‘DoubleTree’

Umunyamategeko Joseph Ngabonziza ni we uri gukurikirana ibirebana no guteza cyamunara Ubumwe Grande Hotel yafunguye imiryango mu 2016, nyuma y’uko mugenzi we Athanase Rutabingwa asezeye.

Ubumwe Grande Hotel igiye gutezwa cyamunara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza