00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE bwageze kuri miliyari 1.413 Frw

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 13 March 2024 saa 11:00
Yasuwe :

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, bukomeje gutumbagira umwaka ku wundi aho Minisiteri y’Ubukungu muri UAE igaragaza ko umwaka wa 2023 usize bugeze kuri miliyari 1,1$ (arenga miliyari 1.413 Frw).

Ni ubucuruzi bwiganjemo cyane ibyo u Rwanda rwohereza muri iki gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya, birangajwe imbere n’imboga n’imbuto, aho rwohereza byibuze toni 60 z’imboga n’imbuto buri cyumweru.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, John Mirenge, yabwiye Emirates News Agency ko ubufatanye na bamwe mu bakora ubucuruzi budandaza muri iki gihugu, bwatumye umusaruro w’imboga n’imbuto byoherezwa muri UAE wiyongera.

Yagagaje ko ubwo bufatanye kandi bwatumye ibyoherezwa mu bindi bihugu byo mu Kigobe cya Perisi ni ukuvuga ibirimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar na Arabie Saoudite wiyongera.

Mirenge yavuze ko kugeza uyu munsi ibigo 26 byamaze kwandikwa nk’ibyemewe gukorera ubucuruzi i Dubai cyane cyane mu bijyanye no gurwarira bantu n’ibintu.

Ati “Dushaka ko abatangije ibigo by’ubucuruzi gukomeza kwaguka ndetse tugashishikariza abandi kuza bakabyaza amahirwe y’ubucuruzi ari muri leta zitandukanye za UAE.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri ubu bucuruzi ikoranabuhanga ritibangiranye aho ibigo 100 byo mu Rwanda kuri ubu bitanga serivisi binyuze ku rubuga rwa Dubuy.com rw’Ikigo DP World rufasha abantu kugezwaho ibicuruzwa.

DP World ni ikigo cy’Abarabu. Ni na cyo kigenzura Kigali Logistics Platform, icyambu kidakora ku nyanja giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, gifasha kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere.

Amb. Mirenge yavuze ko ibyo bigo 100 by’Abanyarwanda bicururiza kuri uru rubuga ibicuruzwa byiganjemo ikawa n’icyayi, akagaragaza ko mu gutwara ibikoresho na ho ba rwiyemezamirimo boroherejwe, aho kuri ubu kiriya cyambu cyo kubutaka ndetse n’ingendo za RwandAir za Kigali-Dubai byose byoroheje ibintu.

Yagaragaje ko iki cyambu kiri kwagurwa ndetse yerekana ko RwandAir na yo yaguye ingendo zayo muri ibyo bihugu byombi, bikajyana no gufasha abatwara imizigo kubona serivisi vuba kandi zigonderwa.

Amb. Mirenge yavuze ko kugeza uyu munsi RwandAir ikora ingendo eshatu mu cyumweru hagati ya Sharjah (umujyi wa gatatu utuwe cyane muri UAE nyuma ya Dubai na Abu Dhabi) na Kigali.

Muri izo ngendo indege za RwandAir zihaguruka i Kigali zitwaye ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi zikagarukana imizigo cyane cyane y’ibicuruzwa by’ikoranabuhanga, Amb Mirenge akagaragaza ko mu 2022 hatangiye gahunda yo kohereza avoka zo mu bwo bwa Hass hifashishijwe ubwato, akavuga ko bizakomeza guhabwa imbaraga.

Ubu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwakomeje gutumbagira bujyana n’ishoramari ibigo byo muri UAE byakomeje kuzamura mu Rwanda, aho mu myaka 23 ishize, byibuze byashoye irifite agaciro ka miliyoni 320$.

Ni ishoramari ryigajemo iryo mu nzego zirimo amahoteli n’ubukerarugendo, gutunganya amabuye y’agaciro, gutwara ibintu, guteza imbere ubwikorezi binyuze mu ikoranabuhanga ryo ku muhanda, ubuhinzi n’inganda.

Amb Mirenge yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byorohereza abashoramari, asaba abo muri UAE gukomeza kubyaza amahirwe ari mu rw’imisozi igihumbi.

Inzego zishorwamo imari mu Rwanda n’abo muri UAE zakomeje kwaguka, ubufatanye bugera no mu bijyanye n’amahoteli, ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, guhanga udushya, gusangira ubunararionye n’ibindi.

Mirenge yavuze ko u Rwanda rushaka ko ubufatanye bwarwo na UAE bwakwagukira no mu zindi nzego nshya nko mu guteza imbere gahunda y’impinduramatwara ya kane mu by’inganda hibandwa ku bijyanye n’isanzure ndetse n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Ikindi kandi ibihugu byose biri gufatanya mu bijyanye no kwita ku bidukikije, imiturire igezweho yo mu mijyi n’inkengerezo zayo, guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira n’indi mishinga idahumanya ikirere.

Ibyo bijyana no guha buruse abana b’u Rwanda bakajya kwiga muri UAE, ndetse by’akarushyo barangiza amasomo yabo, bagahabwa akazi gahemba neza mu bigo byo muri iki gihugu kiri mu bimaze gutera imbere.

Ubucuruzi hagati y’ibuhugu byombi bukomeje kuzamuka aho no mu 2022 bwageze kuri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika, umusaruro wihariwe ahanini n’uwaturutse mu Mujyi wa Dubai.

Mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwohereje i Dubai ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 514,5$, arenga miliyari 633 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe rwatumijeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 143$, ni ukuvuga angana na miliyari 174 Frw.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, John Mirenge yavuze ko u Rwanda na UAE bigiye gufatanya mu by'isanzure
Imboga n'imbuto biri muri bicuruzwa byinshi u Rwanda rwogereza muri UAE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .