Ubucuruzi bw’u Rwanda bwiyongereyeho 29% mu gihembwe cya mbere cya 2020

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2020, ubucuruzi bw’u Rwanda bwose bwari miliyoni $ 1206.89, bukaba bwariyongereyeho 29 ku ijana ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2019.

Ibyoherejwe mu mahanga bikomoka mu gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni $207.95, ibyatumijwe mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni $916.68 mu gihe ibyakuwe mu bindi bihugu bikongera koherezwa mu mahanga ari miliyoni $82.25.

Mu gihembwe cya mbere cya 2020 [Mutarama-Werurwe], ibyoherejwe mu mahanga bikomoka mu Rwanda byiyongereyeho 45.97 ku ijana ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2019, aho byavuye kuri miliyoni $ 142.47 bigera kuri miliyoni $ 207.95. Icyakora byagabanutseho 13.84% ugereranyije n’igihembwe cya kane cya 2019.

Imibare ya NISR yerekana ko ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga mu gihembwe cya mbere cya 2020, byiyongereyeho 23.78 ku ijana ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2019, aho byavuye kuri miliyoni $ 739.97 bigera kuri miliyoni $ 916.68.

Ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga bikongera koherezwayo byagabanutseho 2.85 ku ijana biva ku gaciro ka miliyoni $ 84.66 mu gihembwe cya mbere cya 2019 bigera kuri miliyoni $ 82.25.

Ibihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ni Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Pakistan, Hong Kong na Uganda. Ibi bihugu byose uko ari bitanu byihariye 77.62 ku ijana by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga birukomokamo.

Mu bihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa mu gihembwe cya mbere cya 2020, ku isonga hari u Bushinwa, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kenya na Tanzania. Muri ibi bihugu byose u Rwanda rwatumijemo ibintu bifite agaciro ka miliyoni $ 518.38 ni ukuvuga 56.55% by’ibyatumijwe byose.

Ibicuruzwa byoherezwa cyane mu mahanga birimo ibiribwa, amatungo akiri mazima n’ibindi mu gihe ibitumizwa mu mahanga birimo imashini ndetse n’ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu, ibicuruzwa byo mu nganda n’ibikomoka kuri peteroli.

U Rwanda rumaze imyaka 13 mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bikaba byarongereye ubucuruzi rukorana n’ibindi bihugu bigize uyu muryango.

Mu gihembwe cya mbere cya 2020, ibyo u Rwanda rwohereje muri EAC birukomokamo bifite agaciro ka miliyoni $14.21 ni ukuvuga 7% k’ibyo rwohereje birukomokamo. Muri ibyo byose 38.52% byoherejwe muri Uganda, bikaba bifite agaciro ka miliyoni $ 5.47.

Ibyo u Rwanda rwohereje muri EAC birukomokamo byiyongereyeho 176 ku ijana ugereranyije n’igihembwe cya kane cya 2019, ariko bigabanukaho 48 ku ijana ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2019.

Muri EAC, aho u Rwanda rwohereje ibintu byinshi birukomokamo ni muri Uganda, hagakurikiraho Sudani y’Epfo.

Ibyatumijwe muri EAC bifite agaciro ka miliyoni $138.66 z’amadolari, ni ukuvuga 15.13 % by’ibyatumijwe byose. Kenya yatumijwemo ibingana na 56.72 %, Tanzania byari 42.90 %.

Muri rusange ibyo u Rwanda rwatumije muri EAC mu gihembwe cya mbere cya 2020, byiyongereyeho 16.63 ku ijana ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2019.

Ubucuruzi bw’u Rwanda na COMESA mu gihembwe cya mbere cya 2020, bwari miliyoni $ 217.72 buvuye kuri miliyoni $ 217.72 mu gihembwe nk’iki cya 2019.

Ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu gihembwe cya mbere cya 2020 bwari miliyoni 87.26 z’amadolari zivuye kuri miliyoni 106.70 z’amadolari mu gihembwe nk’iki cya 2019.

Ikawa y'u Rwanda ni kimwe mu bicuruzwa rwohereza mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .