Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 16 Mutarama 2020 bayahawe na RSB ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu mushinga ukorerwa mu bihugu bitanu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Bimwe mu byo bigishijwe harimo kugenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’ibiribwa, gukora ibintu mu buryo buhendutse, kubahiriza ibisabwa ku isoko mpuzamahanga kandi bibifasha guhangana kuri urwo rwego.
Ni amahugurwa aba bakozi barimo abo muri RSB no mu bindi bigo bitandukanye byiganjemo inganda bahawe n’impuguke zitandukanye zo mu Karere n’ahandi.
Umuyobozi ushinzwe gahunda y’Uruganda Iwacu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Nshimyumukiza Ossiniel, uri mu bahuguwe yavuze ko akenshi usanga inganda zimwe zikora ibintu bifite ubuziranenge buke bitewe n’uko nta bakozi b’inzobere bazikurikirana cyangwa ngo bazigire inama mu rugendo rwo gutunganya ibyo zikora.
Hari kandi urwego rw’ikoranabuhanga ruciriritse, abakozi bashoboye n’ibindi.
Ati “Akazi kacu kari mu gufasha inganda nto n’iziciriritse mu bigendanye n’aho bafite intege nke. Tugiye gusuzuma ibitagenda muri bya bigo, turebe aho ibintu bipfira tubafashe kandi tubagire inama z’icyo bakora.”
Umuyobozi wa RSB, Murenzi Raymond, yagize ati “Babonye aya mahugurwa kugira ngo dukore itsinda ry’abantu bashobora gufasha inganda kumenya ibisabwa no kuzishyira ku murongo ku buryo buzuza ubuziranenge busabwa kuri ayo masoko mpuzamahanga.”
Yavuze ko nubwo muri iyi minsi nta gicuruzwa cyo mu Rwanda gishorwa mu mahanga ngo kinengwe, mbere y’uko uru rwego rushyirwa byabagaho. Bisobanuye ko guhugura aba bakozi bigamije kwagura isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda no kubifasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko umuryango ahagarariye ugira uruhare mu kongera umusaruro w’inganda, ubuhinzi n’izindi nzego.
Ati “Intego yacu si ukongera gusa ubwinshi bw’umusaruro ahubwo ni no kongera ubwiza bwawo kugira ngo ubashe gucuruzwa ku masoko y’imbere mu gihugu, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga arimo n’ayo mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.”
RSB igaragaza ko mu Rwanda hari ibicuruzwa bimaze guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge birenga 542 biri ku masoko yo mu Rwanda, mu Karere n’ahandi hose ku Isi mu gihe mu myaka 10 ishize nta na kimwe cyari gifite icyangombwa cy’ubuziranenge.






TANGA IGITEKEREZO