U Rwanda na Kenya bigiye gutangira gushyira mu bikorwa amasezerano ya EPA

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Kenya byemeranyije gutangira kubahiriza amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’uwa Afurika y’Uburasirazuba azwi nka EPA, mu gihe ibindi bihugu byo muri EAC bikigenda biguru ntege.

Aya masezerano amaze imyaka ine aganirwaho, afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati ya EAC na EU, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize imiryango yombi.

Yashyizweho umukono n’ibihugu bibiri by’u Rwanda na Kenya mu gihe u Burundi, Uganda na Tanzania byinangiye.

Nation yanditse ko iki kibazo cyaganiriwe ubwo Perezida Kagame na mugenzi wa Kenya, Uhuru Kenyatta bahuriye n’abayobozi muri EU mu Ihuriro rya Afurika n’u Burayi ryabereye i Vienne ku wa 18 Ukuboza 2018.

Ku wa 20 Ukuboza 2018, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije na Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, Antonio Tajani gutangira kubahiriza amasezerano ya EPA.

Umunyamabanga wihariye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Kenya, Macharia Kamau, mu itangazo yashyize hanze yavuze ko “Abayobozi bemeranyije ku ihame ryo kubahiriza amasezerano ya EPA kuri Kenya n’u Rwanda nk’ibihugu byo muri EAC byayashyizeho umukono.”

Impande zombi zaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano nubwo hari ibihugu bitarasinya ariko ngo bidashobora gutinza iyubahirizwa ryayo.

Amasezerano ya EPA yarangije kuganirwaho mu Ukwakira 2014 ariko kuyashyiraho umukono biragorana, nyuma y’uko u Bwongereza bwivanye muri EU. Uganda na Tanzania byasabaga ko yongera kuganirwaho kuko isoko rya mbere ryari rihindutse.

U Rwanda na Kenya byayasinye muri Nzeri 2016, mu muhango wabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Kenya yagaragje ubushake cyane ngo ibashe kugeza ibicuruzwa byayo ku isoko ry’i Burayi itatswe imisoro. Tanzania yo yavuze ko nta nyungu EPA izazanira EAC ahubwo izaha isoko rigari ibihugu byo muri EU bifite inganda zateye imbere, ibicuruzwa byabo bikiharira amasoko yo mu Karere.

Ibicuruzwa biva muri EAC byoherezwa i Burayi byiganjemo ikawa, indabo, icyayi, itabi, amafi n’imboga.

Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta bemeranyije gutangira imikoranire na EU mu bijyanye n'ubucuruzi
Perezida Kagame na Chancelier wa Autriche Kurz baganiriye ku bufatanye bw'u Burayi na Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza