U Rwanda ku mwanya wa Gatanu mu bihugu bikomeje gushora imari mu ngufu zisubira

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Ugushyingo 2018 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi ku buryo ibihugu bishyira imbaraga mu koroshya ishoramari no gukwirakwiza ingufu zisubira, bwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ruvuye ku wa 17 rwariho mu 2017.

Ubu bushakashatsi ngarukamwaka bwiswe ‘Climatescope 2018’, bwakozwe n’Ikigo BloombergNEF gikora ubushakashatsi ku ngufu zisubira, ubwikorezi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Mu kugena uko ibihugu bikurikirana, itsinda ry’inararibonye za Bloomberg zabanje kuzenguruka mu bihugu 100, zikusanya amakuru ku birebana n’ingufu zikoreshwa.

Muri ubu bushakashatsi, iki kigo cyasanze mu 2017, ibihugu bitari mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD) aribyo bikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gukwirakwiza ingufu zisubira zirimo izikomoka ku mirasire y’izuba.

Ibi bihugu kandi ngo nibyo bikomeje kuyobora ibindi mu kugabanya ikiguzi cy’ingufu zisubira, mu rwego rwo guharanira ko umubare w’abakoresha ingufu wiyongera bitabaye ngombwa kongera imyuka ihumanya ikirere (CO2 emissions).

Climatescope 2018 igaragaza ko mu 2017, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byabonye ingufu nshya Gigawatt 114 zitarangwamo imyuka ihumanya ikirere, aho Gigawatt 94 zakomokaga ku mirasire y’izuba n’umuyaga.

Ni mu gihe kandi ingufu zituruka ku makara acukurwa (coal) zagabanutse ku kigero cya 38% ugereranyije na 2016 zigera kuri Gigawatt 48, kikaba ari kimwe cya kabiri cya coal yari yakoreshejwe mu 2015 yanganaga na Gigawatt 97. Ni bwo bwa mbere kuva mu 2006 izi ngufu zari zigabanyijwe.

Umuyobozi muri BloombergNEF ari nawe ukuriye umushinga Climatescope, Dario Traum, yatangaje ko mu myaka yashize hari abavugaga ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bitakoresha ingufu zisubira kuko zihenze, ariko bitangaje kuba ubu ari byo biyoboye.

Ayi “Uyu munsi ibi bihugu nibyo biyoboye, cyane iyo bigeze ku birebana no gukwirakwiza, ishoramari, kunoza politiki no kugabanya ibiciro.”

Ubushakashatsi bwa Climatescope 2018 bwakorewe mu bihugu 100 byagenwe na OECD, hiyongereyeho Mexique, Chile na Turukiya bizwiho kugira isoko ryagutse ry’ingufu zisubira.

Inararibonye zigera kuri 42 zakoze ubu bushakashatsi zagaragaje ko Chile ariyo yahize ibindi bihugu hagendewe ku ngingo eshatu Climatescope yibanzeho zirimo politiki ihamye yashyizweho na guverinoma, ishoramari rigaragara ku birebana n’ingufu zisubira ndetse n’ubushake ku kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere.

Ni mu gihe u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu, aho rubanzirizwa n’u Buhinde, Jordanie na Brazil. U Bushinwa bwari ku mwanya wa mbere umwaka ushize, bwaje ku wa karindwi.

Mu mpamvu zatumye u Rwanda ruza kuri uyu mwanya n’imbaraga zashyizwe mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi aho zagejejwe mu ngo 44% mu 2017 zivuye ku 10% mu 2010. 11% muri bo bakoresha ingufu zisubira ziganjemo imirasire y’izuba.

By’umwihariko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, cyakoranye neza n’abandi bashoramari mu koroshya ikwirakwizwa ry’ingufu zisubira, kugira ngo umubare w’abazikoresha uzagera kuri 48% mu 2024.

Mu 2017 honyine hatanzwe imirasire y’izuba isaga ibihumbi 185, n’amatara akoresha izi ngufu azaga ibihumbi 300.

Nubwo hishimirwa intambwe yatewe ariko Climatescope yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku birebana n’ingufu zituruka kuri ‘coal’ zigikoreshwa cyane, aho hari kubakwa uburyo bwitezweho gutanga ingufu zingana na Gigawatt 193.

Imibare itangwa na Coalswarm igaragaza ko 86% by’izi ngufu zizaboneka mu bihugu birimo; u Bushinwa, u Buhinde, Indonesia na Afurika y’Epfo,

Biragoye kandi ko u Buhinde n’u Bushinwa bikura ingufu zabyo nyinshi mu makara acukurwa bigabanya kuzikoresha, ahanini ukurikije kuba hari abaturage benshi bakeneye kugezwaho amashanyarazi kandi ahendutse.

Ishusho igaragaza uko ingufu zagiye zongerwa mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza