Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza abahinga indabo bazohereza mu Bwongereza, kizamara imyaka ibiri nk’uko iyi Guverinoma yabisobanuye.
Iti “Gukuraho umusoro wa 8% ku ndabo zikatwa bireba abari hirya no hino ku Isi ariko bizafasha cyane abazihinga cyane muri Kenya, Ethiopia, u Rwanda, Tanzania na Uganda. Ni icyemezo kigira agaciro guhera kuri uyu wa 11 Mata 2024 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.”
Guverinoma y’u Bwongereza yasobanuye ko itazigera ica umusoro indabo zituruka muri ibi bihugu, kabone n’iyo zabanza kunyuzwa mu bindi bihugu mbere yo kugera i Londres.
Komiseri w’u Bwongereza ushinzwe ubucuruzi muri Afurika, John Humphrey, yasobanuye ko iki cyemezo ari umusaruro w’umubano mwiza igihugu cyabo gifitanye n’ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Umubano w’u Bwongereza na Afurika y’Iburasirazua ushinze imizi ku bucuruzi butubyarira inyungu twese. Iki cyemezo kizatuma ubucuruzi bw’indabo buzamuka. Tugera kure iyo tugendanye.”
Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko indabo u Rwanda rwohereje i Londres mu 2023 zari zifite agaciro k’amapawundi ibihumbi 727 (miliyari 1,1 Frw). Ethiopia ni cyo gihugu cyoherejeyo nyinshi, zifite agaciro ka miliyoni 12,6 z’amapawundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!