00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TradeMark East Africa yijeje u Rwanda umusanzu mu gukomeza koroshya ubucuruzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo giharanira iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika [TradeMark East Africa], David Beer, baganira ku bufatanye mu koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane mu karere, ndetse no guteza imbere ubukungu.

Ni ibiganiro byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, byitabirwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome ndetse n’Umuyobozi wa TradeMark East Africa mu Rwanda, Patience Mutesi.

Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi Mukuru wa TradeMark East Africa, David Beer yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza.

Yashimangiye ko igihe TradeMark Africa imaze ikorera mu Rwanda hari byinshi byagezweho kandi bigamije koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane mu karere

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2010 Trademark East Africa ishingwa yakoreye mu Rwanda kandi yageze ku ntego zayo. Dushima ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ubucuruzi mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Dushima ko ubu igihe ibicuruzwa byambukiranya imipaka byamaraga bitaragera mu Rwanda cyagabanutse. Dushima kandi uburyo ubucuruzi bw’u Rwanda bwihagazeho mu mu karere ndetse no ku isi yose. “

David Beer yavuze ko mu bikorwa bateganya kubaka mu Rwanda ku bufatanye na Guverinoma harimo ikiraro kizanyura mu Kiyaga cya Kivu.

Ati “Ubu rero turimo kubaka umupaka uhuriweho i Rusizi. Turateganya no kubaka ibiraro mu kiyaga cya Kivu, twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku bucuruzi bwo mu Rwanda ndetse no mu karere.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome , yavuze ko TradeMark Africa imaze gufasha u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye ku mipaka irimo Rusizi na Rubavu.

Ati “Baganiriye ku mikorere n’imikoranire ya Guverinoma y’u Rwanda TradeMark Africa, bamaze gukora ibintu byinshi bitandukanye, bibanda ku bikorwaremezo n’ikoranabuhanga ndetse no kubaka ubushobozi mu bikorwa bitandukanye biganisha mu koroshya ubucuruzi.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu bamaze gutunganya ibyambu bitandukanye harimo nka Kagitumba irakora neza ubu, hari Rusizi, Rubavu bakoze na Karongi na Rutsiro bubaka ibikorwaremezo ariko nanone banafasha mu bijyanye no gutunganya imibare bakoresheje ikoranabuhanga.”

Minisitiri Prof Ngabitsinze yavuze kandi ko kuri ubu u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika byiteze umusanzu ukomeye kuri TradeMark Africa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika.

TradeMark Africa itera inkunga imishinga igamije kubaka ibikorwa remezo byoroshya ubucuruzi. Iyi mishinga yose ikaba imaze gutwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 115 $.

Iki kigo cya TradeMark Africa cyahoze gikorera muri Afurika y’Uburasirazuba ariko ubu cyamaze kwagura amarembo aho uretse kuba gifite icyicaro muri Kenya, gikorera mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Malawi, Zambia, Mozambique n’ahandi.

Ni ikigo cyatangiye mu 2010, aho mu Rwanda gitera inkunga imishinga itandukanye kikaba gikorana n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ibikorwaremezo n’izindi. trademark Africa kandi inakorana bya hafi n’Urugaga rw’Abikorera, PSF mu gushakira umuti ibibazo bakunze guhura nabyo ku mipaka.

David Beer yijeje Minisitiri w'Intebe ko bazakomeza gufasha u Rwanda mu koroshya ubucuruzi
Impande zombi ziyemeje guteza imbere ubufatanye
TradeMark Africa isanzwe ifite imishinga myinshi ifatanyamo n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .