Kuba imodoka za Toyota zikorerwa mu Buyapani, hari benshi batekereza ko bashobora kugorwa no kubona amahitamo yabo cyangwa kumenya iherutse gusohoka, bitewe n’intera iri hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu kiri mu majyepfo ya Aziya.
Nyamara ibi siko bimeze, kuko Toyota Rwanda yahawe inshingano zo guhagararira uru ruganda no kurufasha kugira impamo inzozi z’abakunzi b’imidoka zarwo.
Toyota Rwanda yafunguye imiryango ku mugaragaro muri Mata 2017, ifite intego zo korohereza abantu kubona imodoka za Toyota ku giciro cyiza kandi mu buryo buboroheye, kuko aricyo kigo cyemerewe kuzicuruza mu Rwanda.
Muri iyi myaka isanga itatu n’igice, Umuyobozi wungirije wa Totoya Rwanda, Ali Timimi, yavuze ko bahagaze neza ku isoko.
Ati “Kuva ku ntangiriro twatangiranye imbaraga nyinshi, tugenda twiyubaka umunsi ku wundi, twubaka igaraje ry’icyitegererezo, twongerera abakozi bacu ubumenyi tubifashijwemo na Toyota Group, twabashije gukora urugendo rurerure ngo tugere aho turi uyu munsi kandi turacyakomeza kwagura no kunoza imikorere yacu kugirango turusheho gufata neza abakunzi ba Toyota."
Kimwe n’ibindi bigo bikomeye by’ubucuruzi, Ali Timimi yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyabagizeho ingaruka, ariko akemeza ko bitababujije gukomeza gukora neza.
Toyota Rwanda ifite igaraje rikomeye
Toyota Rwanda nticuruza imodoka gusa, banacuruza ibyuma by’imodoka by’umwimerere, bakagira n’igaraje ryizewe rifasha abatunze imodoka za Toyota.
Iryo garaje iyo ukirigeramo utungurwa n’umwihariko waryo nk’isuku irirangwamo, ibyuma bidapfa kuboneka ahandi n’ubunyamwuga bw’abakozi bugaragarira mu kwihutisha akazi no kutarangwa n’amanyanga.
Bimwe mu bikorerwa mu igaraje rya Toyota Rwanda harimo moteri, vitesi, gushyira ku murongo amapine n’ibindi.
Umukozi ushinzwe imirimo ikorerwa muri iri garaje, Muvakure Aboubakar, avuga ko bakora imodoka zose za Toyota n’ibibazo byazo aho biva bikagera.
Ati “Ibibazo byose imodoka ya Toyota ishobora kugira, hano muri Toyota Rwanda turabikemura cyane ko dufite abakanishi bafite uburambe banahora bahabwa amahugurwa kuri izo modoka, ndetse n’imashini yabugenewe.
Uretse ubuhanga mu gukora imodoka, Muvakure avuga ko bagira n’ibyuma byazo by’umwimerere kandi byizewe mu buziranenge utasanga ahandi, yaba ibyo gusimbuza mu modoka cyangwa ibyo bifashisha mu kuzikora.
Ali Timimi avuga ko Toyota Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ikomeze gufasha abanyarwanda gutunga imodoka z’inzozi zabo, kandi banabone aho kuzikoreshereza hizewe.











Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!