Toni 1.5 y’ikawa y’u Rwanda yagurishirijwe kuri internet mu isegonda rimwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ikawa y’u Rwanda yagurishijwe ku isoko ryo mu Bushinwa aho mu gihe cy’isegonda rimwe gusa hacurujwe toni 1.5 hifashishijwe internet.

Iki gikorwa cyabereye mu kiganiro cy’iminota 10 cyiswe “National Treasure” cyatanzwe kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020. Cyateguwe na Alibaba Group binyuze ku rubuga eWTP (electronic World Trade Platform) rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Guhera tariki 31 Ukwakira 2018, Guverinoma y’u Rwanda na Alibaba basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP. Binyuze muri ayo masezerano, ibicuruzwa by’u Rwanda nk’urusenda n’ikawa bigurishirizwa ku mbuga zitandukanye za Alibaba nka Tmall, Taobao n’izindi.

Muri iyo mikoranire kuri uyu wa Kane, ikawa y’u Rwanda ya Gorilla’s Coffee itunganywa n’Uruganda Rwanda Farmers Coffee Company yacururijwe ku rubuga rugurishirizwaho ibicuruzwa rushamikiye kuri Alibaba rwa Taobao.

Iki gikorwa cyakozwe na Xiaoxienu, umwe mu byamamare ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa aho akurikiranwa n’abasaga miliyoni 21,4 kuri internet.

Cyanagaragayemo Umuyobozi wa Alibaba, Eric Jing na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James.

Kigitangizwa mu isegonda imwe gusa hahise hacuruzwa toni imwe n’igice y’ikawa, ingana n’udupaki 3000.

Mu gihe cyabaga cyakurikirwaga imbonankubone n’abantu basaga miliyoni 13,5 muri ako kanya. Cyanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Huya rukoreshwa n’abasaga miliyoni 200 mu Bushinwa.

Nyuma yo kugurisha iyi kawa, abari bayoboye ikiganiro babwiwe ko iyo bashyize ku isoko ari nke bakeneye kuyongera.

Ku isoko, ikawa y’amagarama 500 ya Gorilla’s Coffee, yacuruzwaga ama-Yuen 118, angana na $16.63.

Umuyobozi w’Ikigo gikaranga kikanashyira ku isoko ikawa, Rwanda Farmers Coffee (RFCC), Ngarambe David, yabwiye IGIHE ko uburyo Gorilla’s Coffee yaguzwe byabahaye umukoro mushya.

Yagize ati “Byatweretse ko ikawa y’u Rwanda ikunzwe hanze. Ni ukugaragariza abacuruzi bo mu Rwanda ko hanze hari isoko ryagutse, ni inshingano zacu kurihaza.’’

Muri Mutarama kandi ikawa y’u Rwanda ingana na toni yagurishijwe mu minota 20, binyuze kuri Alibaba.

Ngarambe avuga ko “Byaduhaye ishusho ko ikawa ikunzwe kandi imaze kumenyerwa.’’

RFCC ikorana na koperative esheshatu mu Rwanda zibarizwamo abahinzi basaga 4000, muri bo abagera kuri 36% ni abagore.

Uburyo bwo guhaha imbonankubone kuri internet bugezweho cyane mu Bushinwa, hifashishijwe ibyamamare bitandukanye n’abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. Ibigo byinshi na sosiyete byifashisha ubwo buryo mu kumenyekanisha ibyo bikora.

Abashinwa bishimira cyane uburyohe n’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda bavuga ko ifite impumuro nziza.

Kawa ni igihingwa ngengabukungu gihingwa mu turere 27 muri 30 tugize u Rwanda, kiri byinjiriza u Rwanda amadovize. Mu 2019, u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga toni z’ikawa zisaga 21 000 zinjije miliyoni $69.

Xiaoxienu agurisha ikawa y'u Rwanda. Yari kumwe n'Umuyobozi wa Alibaba, Eric Jing
Iki gikorwa ubwo cyabaga cyakurikiwe n'abasaga miliyoni 13, ni ukuvuga ko barenze abaturage b'u Rwanda
Ikawa y’u Rwanda yagurishijwe ku isoko ryo mu Bushinwa aho mu gihe cy’isegonda rimwe gusa hacurujwe toni 1.5 hifashishijwe internet. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James (ibumoso) mu bitabiriye uyu muhango
Toni 1.5 y’ikawa y’u Rwanda yagurishirijwe kuri internet mu isegonda rimwe
Ikawa iri mu bihingwa byinjiriza igihugu amadevize menshi ava hanze
Umuyobozi w’Ikigo gikaranga kikanashyira ku isoko ikawa, Rwanda Farmers Coffee (RFCC), Ngarambe David, yashimiye abahinzi batunganya ikawa imeze neza igakundwa ku isoko mpuzamahanga
Imashini ikaranga ikawa ifite ubushobozi bwo gutunganya toni eshatu mu masaha umunani
Imashini isya ikawa ishobora gutunganya ibilo 12 ku munota umwe
Rwanda Farmers Coffee (RFCC) inafite imashini ipakira ikawa bitewe n'ingano yifuzwa

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .