00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Pamela bahawe kwamamaza Tecno Camon 30 Series (Amafoto+Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 9 May 2024 saa 11:48
Yasuwe :

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamela bagiranye amasezerano y’imikoranire agamije kwamamaza telefoni za Tecno Camon 30 Series mu gihe cy’umwaka umwe, uzongerwa bitewe n’umusaruro uzava mu mikorere yabo.

Iki gikorwa cyabereye mu nyubako ya Norrsken mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Gicurasi 2024 ubwo Tecno yamurikiraga itangazamakuru abafatanyabikorwa bayo n’ibindi bicuruzwa birimo mudasobwa, amasaha agezweho n’udukoresho twifashishwa mu kumva umuziki.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, The Ben yasobanuye ko azakora ibishoboka byose agakundisha abafana be telefoni za Camon 30 Series.

Ati “Mu myaka ine ishize twarakoranye, n’ubu tugiye gukorana kandi rwose mbifata nk’umugisha kandi ni iby’agaciro kuko muri Tecno ni nko mu rugo. Nzakoresha imbuga nkoranyambaga zanjye mu kumenyesha abafana banjye ko telefoni igezweho, ifotora neza ku manywa na nijoro, kandi idakangwa n’amazi ari Tecno Camon 30 Series. Muzambona mu bikorwa byinshi bya Tecno aho nzajya ngera ku maduka yo hirya no hino mu gihugu ku buryo nizeye ko abakiliya bagiye kuyigura ari benshi.”

Pamela na we yashimangiye ubwiza bwa Tecno Camon 30 Series, agira ati “Njyewe n’umugabo wanjye tuzamamaza Tecno Camon 30 Series ku buryo izabona abakiliya. Ni telefoni ifite ububiko bwa 512GB, ibika umuriro, uyiguze akoresha Sim Card za MTN Rwanda azahabwa internet ya 15GB z’ubuntu mu mezi atatu. Turasaba abakiliya kuyigura.”

The Ben na Pamela bazajya bagaragara ku byapa bafite iyi telefoni, bazajya basangiza abantu bakurikira ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga kandi na bo basabwa kuyikoresha umunsi ku wundi.

Ibyo wamenya kuri Tecno Camon 30 Series

Tecno Camon 30 Series ifite umwihariko wo kugira ububiko bwa 521GB. Ifata amafoto n’amashusho meza kandi agezweho (4k Resolution).

Iyi telefone igaragaza isura y’umuntu ku buryo na nijoro ufotora neza, ibikesha urumuri yo ubwayo yinjiza biciye mu twumvirizo (sensors) dukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ‘AI’.

Biciye muri iryo koranabuhanga rya ‘AI’, mu gihe uri gufata ifoto hakaza ibyo udashaka, uhitamo ibiri inyuma y’uwo ugiye gufotora noneho hagasigara icyo ugiye gufotora.

Yakoreshwa nka telekomande igufasha gukoresha televiziyo n’ibyuma bishyushya cyangwa bigakonjesha mu nzu.

Umuyobozi ushinzwe ibikoresho na serivisi z’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nzabakira Rene, yasobanuye ko hari serivisi zateganyijwe ku bakoresha Sim Card za MTN zirimo iyitwa Prestige na Tubitayeho, abazajya bagana amaduka ya MTN Rwanda bazahabwa igabanyirizwa rya 5% kuri buri serivisi zose.

Umuyobozi muri Tecno, Muyango Théodore, yasobanuye ko hari ibindi bicuruzwa byashyizwe ku isoko birimo mudasobwa zitwa Megabook S1 Series igura 595.000Frw na T1 Series igura 579.000 Frw, amasaha agezweho agura 21.500 Frw n’izisumbuyeho zigura 56.500 Frw, ukaba wayikoresha upima n’umuvuduko w’amaraso.

Muyango yasobanuye ko ku bakunda gukora imyitozo ngororamubiri, izi saha zigezweho zishobora kukubwira ikigero cy’isukari watakaje.

Umuyobozi wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu, yasobanuye ko Tecno Camon 30 Series iri mu byiciro bitandukanye, zirimo izigura 309.900 Frw, Tecno Camon 30 Series 5G igura 459.000 Frw, Tecno Camon 30 pro 5G igura 539.000Frw, kandi ko ziri mu maduka yose yo mu Rwanda.

Tecno yamuritse telefoni za Camon 30 Series
Umuyobozi wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu, yasobanuye ko ibiciro by'izi telefone byoroheye buri wese
Habayeho guhemba abatsinze ibibazo birebana n'imikorere ya Tecno
MTN Rwanda ku bufatanye na Tecno bamuritse Camon 30 Series
MTN Rwanda ku bufatanye na Tecno bamuritse telefoni n'izindi serivisi
Muyango yavuze ko hari mudasobwa, amasaha na Bluetooth bigezweho
Nzabakira Rene yasobanuye ko abazagura Camon 30 Series bazahabwa interineti
Pamela yashimiye uwatsindiye igihembo cya Tecno
Umukozi muri Tecno, Rukundo Claver, yasobanuye imikorere ya Camon 30 Series
Tecno yamuritse mudasobwa nshya zigezweho
Tecno yihariye isoko ry'u Rwanda bitewe n'uko telefoni zidahenze kandi zikaba zikora neza
The Ben na Pamela bishimiye gukorana na Tecno
The Ben na Pamela bishimiye kwamamaza Tecno Camon 30 Series
The Ben yashyikirije igihembo uwatsindiye igihembo cya Tecno
The Ben na Pamela basobanuriwe uko Tecno Camon 30 Series ikora
The Ben na Pamela bagiye kwamamaza Camon 30 Series
The Ben na Pamela bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba MTN Rwanda na Tecno
Telefoni zitandukanye za Tecno zamurikiwe abanyarwanda

Amafoto: Raoul Habyarimana
Video: Nathan Niyomusafiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .