TECNO Mobile igiye gushyira hanze Spark 4 izanye umwihariko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora rukanacuruza telefoni zigezweho rwa TECNO Mobile, rwashyize ku isoko telefoni nshya ya TECNO Spark 4, ikoranywe ubuhanga buhanitse ku buryo itandukanye cyane n’izindi zisanzwe zo mu bwoko bwayo.

Iyi telefoni igiye kujya hanze ifite camera eshatu z’inyuma zifite 13 MP n’iy’imbere ifite 8MP, ikaba ifata ifoto mu buryo budasanzwe ku bakunda amafoto yo kubika urwibutso mu bihe runaka barimo.

Amafoto yafashwe na Selfie ya Spark 4 aba ateye amabengeza kandi akurura benshi. Mu ifoto iyo ariyo yose ifashwe n’iyi telefoni niyo yaba ari nijoro ntawe upfa kurabukwa.

Ifite ubushobozi bwa 32GB ROM ifasha nyirayo kubika amafoto, umuziki, amashusho n’ibindi byose yifuza mu mutekano. Ifite RAM ya 3GB ituma ikora yihuta na 2.0GHz ituma ikoresha umuriro neza ku buryo iwubika igihe kinini, na batiri ya 4000mAh imarana igihe kinini umuriro.

Iyi telefoni yakira ikoranabuhanga rya 4G rituma internet yihuta nk’umurabyo. Ifite kandi Android 9 Pie & HiOS 5.5. Ifite ubushobozi bwo kuba wayifungura ukoresheje isura yawe gusa. Spark 4 ifite amabara meza ateye amabengeza ku buryo kuyireba biba binogeye ijisho.

TECNO Mobile yakoze telefoni zakunzwe na benshi zirimo TECNO Spark 3, TECNO Spark 3 pro, TECNO Camon11, TECNO Camon11 Pro, TECNO Pop2, TECNO Pouvoire 3, TECNO Pouvoire 3 Air, TECNO Phantom 9 n’izindi nyinshi.

TECNO, ni izina rimaze kumenyekana muri Afurika ku buryo hari aho ushobora kugera wavuga telefone igendanwa, akaba ariryo rihita riza mu ntekerezo za benshi.

Telefone za TECNO zikorerwa mu Bushinwa n’uruganda rwa Transsion, runakora izindi zirimo Itel na Infinix, rwatangiye mu 2006, ubu nirwo ruganda rufite telefoni nyinshi muri Afurika kandi zihendutse.

Amafoto yayo ni ntagereranywa
Ifite camera eshatu inyuma
Ikoresha ikoranabuhanga rya 4G
Iyi telefoni ifite umwihariko wo kubika umuriro
TECNO Spark ifite amabara agaragara neza mu maso y'uyireba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .