Techno Market yinjiye muri Tour du Rwanda 2020 mu kwegera no guhaza ibyifuzo by’abenegihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gashyantare 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Techno Market Ltd cyishimiye kwegera abakiliya bacyo bari mu bice bitandukanye by’igihugu binyuramo isiganwa mpuzamahanga ry’amagare “Tour du Rwanda 2020” riri kuba ku nshuro ya 12.

Techno Market ni ku nshuro ya mbere yinjiye mu mikoranire n’isiganwa rizenguruka igihugu. Tour du Rwanda 2020 yatangiye ku wa 23 Gashyantare izasozwa ku wa 1 Werurwe 2020.

Techno Market ni icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding).

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Techno Market, Umuhire Diane, yavuze ko impamvu bahisemo gufatanya na Tour du Rwanda ari ukugira ngo begere abakiliya babo bari hirya no hino mu gihugu.

Ati “Techno Market yahisemo kuba umwe mu bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda 2020 kuko umukino w’amagare ubasha kuzenguruka mu duce twinshi tw’ igihugu. Ni muri urwo rwego rero twiyemeje kwegera abakiliya bacu kuko naho dukorera i Kigali dufite abatugana duha serivisi zacu baba baturutse hirya no hino.”

“Ni ukwegera abo dusanganywe kandi tunashishikariza n’abandi kutugana kuko amarembo akinguye kandi ko duhari ku bwabo. Intego yacu ya mbere ni ukubaha serivisi nziza, ibintu byiza mu byo tubakorera kandi ku gihe.”

Techno Market ikora ibitabo, brochure n’ibikoresho byifashishwa mu gusakaza ubutumwa mu bikorwa bitandukanye, by’akarusho akaba ari nayo yakoze ibitabo, ibyapa, ingofero n’ibindi biri gukoreshwa muri Tour du Rwanda 2020.

Umuhire yagaragaje ko muri Techno Market hatangirwa serivisi zitandukanye ku buryo binafasha abakoraga ingendo zambuka imipaka bajya gushakira zimwe na zimwe mu mahanga.

Techno Market ifite imashini za printing na branding zigezweho, zikora vuba kandi neza. Iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako nshya ya T2000 mu cyumba nomero 107 ahateganye no kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri Sulfo. Ibijyanye na serivisi zayo binaboneka kuri www.technomarketrwanda.com. Ushobora no guhamagara telefoni igendanwa 0788158800.

Techno Market yinjiye ku nshuro ya mbere muri Tour du Rwanda mu kwegera no guhaza ibyifuzo by’abenegihugu bakenera serivisi zitandukanye
Abakunzi b'amagare bishimiye kuganirizwa kuri serivisi zitangwa na Techno Market
Nyuma yo kuganirizwa kuri serivisi, ubuzima bukomeza bamwenyura!
Abakozi ba Techno Market bafata umwanya wo gusabana no kwishimana n'Abanyarwanda babasanze mu bice bitandukanye
Techno Market yahisemo kwinjira mu bufatanye na Techno Market ngo igere ku bakunzi b'amagare mu Rwanda hose
Techno Market yahagurukanye n'amagare kuva ku Gace ka Mbere ka Tour du Rwanda kahagurukiye i Kigali kerekeza Rwamagana gasorezwa muri Kigali
Nkurunziza Robert ukora muri Techno Market (ibumoso) afata ifoto y'urwibutso na Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino w'Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino w'Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah afata ifoto y'urwibutso n'abakozi ba Techno Market muri Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .