StarTimes yashyize igorora abafatabuguzi bayo mu minsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe na Theogene Uwiragiye
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Ikigo gicuruza ibijyanye n’amashusho n’ibikoresho by’Ikoranabuhanga muri Afurika, StarTimes cyatangaje impano zitandukanye cyageneye abafatabuguzi bacyo mu mpera za 2020 zizakomeza no mu ntangiriro za 2021.

Muri rusange abakunzi b’imyidagaduro hirya no hino biteze imikino itandukanye kuko hari n’izakinwa mu mpera z’umwaka wa 2020.

StarTimes isanzwe yerekana amarushanwa y’imikino itandukanye ibera hirya no hino ku Isi, yatanze ubunani ku bazabasha kugura ifatabuguzi mu mpera z’uyu mwaka.

Shampiyona yo muri Espagne La Liga, iminsi yayo ine y’imikino igomba kuba hagati ya tariki 19 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 04 Mutarama 2021, ni ukuvuga ko mu byumweru bibiri gusa imikino 40 izanyura kuri Startimes Sports Premium.

Kugeza ubu Atletico Madrid iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29, ikurikiwe na
Real Sociedad na Real Madrid zinganya 26, muri La Liga. Ni mu gihe hibazwa niba Messi azafasha ikipe ya Barcelona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 21, kubona intsinzi izayinjiza mu makipe azaba ayoboye. Mu Budage, Turikiya na ho imikino izakomeza.

Umwaka wa 2021 uzatangirana n’irushanwa rya Emirates FA Cup. ku ikubitiro tariki ya 8 Mutarama, ikipe ya Liverpool izacakirana na Aston Villa kuri Anfield Road, uyu mukino uzanyura kuri Startimes World Football. Mu cyumweru kizakurikira muri Espagne hazakinwa Copa del Rey.

Abakunzi ba Basketball na bo StarTimes ntiyabibagiwe kuko bazareba neza Shampiyona ya NBA izatangira tariki ya 22 Ukuboza 2020. Kugeza ubu ikipe ya Los Angeles Lakers ni yo yitezweho imbaraga zikomeye zishobora kuzayibashisha kuyobora shampiyona, aho irangajwe imbere n’ibyamamare nka LeBron James, Antony Davis n’abandi.

StarTimes yatangije gahunda yitwa "1 to 3" igamije gutanga imyanya y’umunyamuryango w’icyubahiro itatu (3 VIP Membership), izahabwa buri muntu wishyuye ifatabuguzi rya televiziyo. Iyi mpano izafasha gukoresha ku buntu porogaramu igezweho yitwa StarTimes ON.

Si ibyo gusa kuko umuntu wese ubarizwa mu muryango w’uwo mufatabuguzi, azabasha kureba neza ibyo akunda akoresheje igikoresho kabuhariwe icyo ari cyo cyose, ni ukuvuga telefoni, mudasobwa n’ibindi kuri StarTimes ON ibasha guha abayikoresha kureba amashene arenga 150+ ya televiziyo.

StarTimes kandi yatangaje ko muri gahunda ya “Recharge and get upgraded” abafatabuguzi bazabasha kugura ifatabuguzi ry’amezi abiri, bazahabwa andi mezi abiri y’ubuntu.

Abafatabuguzi bazabasha kugura ipaki ya Super/Classic bo bazahabwa iminsi 10 y’ubuntu irenga ku gihe cy’ifatabuguzi bazaba baguze.

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV). StarTimes ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (DVB) bagera kuri miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (OTT) bangana na miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

StarTimes kandi ifite amashene ya televiziyo arenga 600 anyuzwaho ibikorwa bitandukanye aho 75 % ari ayo muri Afurika naho 25% ari mpuzamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .