StarTimes ON yatangije amarushanwa ya filime n’abatunganya amashusho y’indirimbo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Kamena 2019 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwa StarTimes ON rwatangije amarushanwa ya PAOFF [Pan-African Online Film Festival] yo guhemba filime zifite mashusho meza n’abatunganya amashusho y’indirimbo [music video producers].

StarTimes ON ni porogaramu [App] ya Sosiyete ya StarTimes iboneka kuri Google Play na App Store, ishyirwa muri telefone zigezweho, igafasha abantu kureba video zinyura kuri televiziyo zitandukanye.

Pan-African Online Film Festival [PAOFF], ni ibihembo byateguwe Star Times mu rwego rwo guteza imbere abakora mu mwuga wo gukina no gutunga filimi muri Afurika.

Guhesha umuntu amahirwe yo kujya mu irushanwa bizakorwa hagendewe kuri film zishyirwa ku rutonde rwa mbuga zirimo

Amashusho [Video] yose azashyirwa mu byiciro bitewe n’amajwi yagize binyuze mu matora y’abakoresha StarTimes ON.

Ibihembo bizatangwa harimo video ya mbere izahabwa igihembo cya filimi nziza, filimi ngufi nziza, aho abazikoze bazajya bahabwa amadorali ya Amerika 1,500.

Ariel Wang, ushinzwe ibikorwa muri StarTimes yavuze ko impamvu y’ibi bihembo ari uguteza imbere abari mu mwuga wo gutunganya filimi.

Ati “Niyo mpamvu twashyizeho ibihembo bya PAOFF, kandi twizeye nta gushidikanya ko irushanwa rizafasha mu iterambere ry’abakora filimi ziri Online kandi tunabonte iterambere ry’uru rwego muri Afurika.”

StarTimes ON imaze kugira abakiliya basaga miliyoni 14, inyuzwaho video mu buryo bwa live, amakuru, imikino, filime, filime z’uruhererekane, imiziki n’ibindi.

Uburyo ushobora kwitabira irushanwa rya PAOFF rya StarTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza