StarTimes igiye kuzamura ibiciro by’ifatabuguzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’ikoranabuhanga, StarTimes yatangaje ko igiye kongera ibiciro by’ifatabuguzi kugira ngo irusheho guha abakiliya bayo serivisi zinoze kandi zihuse.

Hashize imyaka myinshi StarTimes igeza ku banyarwanda serivisi zitandukanye haba abakeneye kureba amakuru, siporo, filime, imyidagaduro n’ibindi byinshi.

Iyo sosiyete yatangaje ko kuri ubu yugarijwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ugereranyije uko ifaranga ry’idorari rihagaze.

Mu itangazo iyo sosiyete yashyize hanze yagize iti “Ubusanzwe StarTimes igura gahunda zigiye zitandukanye ikazinyuza ku muyoboro wayo kugira ngo isubize ubusabe bw’abakunzi bayo, ndetse kuva uyu mwaka wa 2020 watangira imaze kubazanira shene zirenga 15 zasabwe n’abakunzi bacu.”

“Bibaye ngombwa ko tuzamura ibiciro by’ifatabuguzi kugira ngo dukomeze kubagezaho serivisi zibanogeye kandi ziri ku biciro bidakabije, ari nako duhangana no kutabura isoko rya gahunda twabagezagaho.”

Ibiciro bizatangira kuzamuka guhera tariki ya 1 Kamena mu buryo butandukanye.

StarTimes kandi yatangaje ko ku bakunzi bayo bakoresha ururimi rw’igifaransa babazaniye bouquet izabafasha gukurikira amashene bakunda cyane. Iyo Bouquet y’Igifaransa izajya igura Rwf 12,000 ku kwezi cyangwa Rwf 4000 ku cyumweru, naho ku munsi ni Rwf 1200.

Uko ibiciro bya StarTimes bizazamuka guhera tariki ya 1 Kamena:

Ku basanzwe bakoresha antene y’udushami (DTT):

NOVA Bouquet yaguraga 1200 Frw ku cyumweru na 3500 Frw ku kwezi, izagura 1350 Frw ku cyumweru na 4000 Frw ku kwezi.

BASIC Bouquet yaguraga 1800 Frw ku cyumweru na 5500 Frw ku kwezi, izagura 2000 Frw ku cyumweru na 6000 Frw ku kwezi.

CLASSIC Bouquet yaguraga 2500 Frw ku cyumweru na 7500 Frw ku kwezi, izagura 2700 Frw ku cyumweru na 8000 Frw ku kwezi.

SMART Bouquet yaguraga 2500 Frw ku cyumweru na 7500 Frw ku kwezi, izajya igura 2850 Frw ku cyumweru na 8500 Frw ku kwezi.

SUPER Bouquet yaguraga 1350 Frw ku munsi izagura 1500 ku munsi.

CHINESE Bouquet: 18.000 Frw ku kwezi.

MAX Bouquet: 20.000 Frw ku kwezi.

Hari na bouquet nshya ku bakoresha igisahani (DTH):

FRENCH Bouquet: 1200 Frw ku munsi, 4000 Frw ku cyumweru na 12000 Frw ku kwezi.

Ufite ikibazo yahamagara kuri 0788156600.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .