Star Times yatangije urubuga rwo guhahiraho kuri internet

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya StarTimes ivuga ko muri ibi bihe bidasanzwe abantu basabwe kuguma mu ngo mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus byatumye badashobora kubona ibyo bakenera buri munsi, guhaha mu buryo bwizewe nabyo byabaye ikibazo ku miryango imwe.

Star Times mu gukemura iki kibazo yatangije uburyo bwo guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga bwiswe, StarTimes GO.

Biteganyijwe ko gahunda ifite iri zina nayo izajya igaragara kuri shene esheshatu arizo, TV1, BTN TV, Flash TV, ISANGO STAR TV, ISIBO TV, na Prime TV guhera ku wa 18 Gicurasi 2020.

Star Times ivuga ko umuntu azajya ahaha biciye kuri televiziyo, internet cyangwa ahamagare abe yagezwaho ibicuruzwa yasabye.

Iyi serivisi izajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yahaye umwihariko Umugabane wa Afurika.

Iyi gahunda yubakiye ku ntego igusha ku “Kujyana n’ubuzima bwiza-“Better Life, Let’s GO”. Izaba irimo ibikoresho byiza harimo televiziyo zigezweho, imirasire na dekoderi kandi bikazagenda byagurwa.

Abategura ibi biganiro bazagenda basobanura ibiranga, ubwiza, n’imikoreshereze ya buri gicuruzwa kandi berekane itandukaniro ku buryo abagikurikira bazamenya amakuru yihariye hatabayeho imbogamizi zo guhura n’abacuruzi.

Star Times ivuga ko “Usibye ubwiza bwabyo, ikindi kintu cyatuma wabihitamo ni uko ibicuruzwa byinshi biboneka biri ku giciro gito, ugereranyije n’igiciro cyari gisanzweho ku isoko.”

“Kugira ngo ube watumiza ibikoresho, umukiliya si ngombwa kuva mu rugo, icyo asabwa ni uguhamagara kuri 0788156600 cyangwa kuri WhatsApp ifite nomero 0784033202, kwishyura bishobora gukorwa hifashishijwe telefoni.’

Iki kigo kivuga ko serivisi yo gushyirirwaho ibikoresho bikorwa nyuma yo kwishyura, nyuma bikakugerezwa mu rugo mu buryo bwihuse, bigakorwa binyuze mu ikoranabuhanga ryo kwamamaza ryubatswe na StarTimes.

Umuyobozi mukuru wa StarTimes mu Rwanda, Deng Sanming, yagize ati "Turabizi ko ubuzima bwiza ari ngombwa mu kurwanya icyorezo, niyo mpamvu twashyizeho uburyo butekanye kandi bugezweho bwo guhaha kugira ngo dufashe abantu kwirinda muri ibi bihe bigoye.”

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye mu bucuruzi bw’ibijyanye n’amashusho ya televiziyo, igera ku basaga ibihumbi 30 bayikoresha ku Mugabane wa Afurika mu bihugu bisaga 37.

StarTimes ON imaze kugira abakiliya basaga miliyoni 14, inyuzwaho video mu buryo bwa live, amakuru, imikino, filime, filime z’uruhererekane, imiziki n’ibindi.

StarTimes ifite kandi urubuga rwihariye rufite imiyoboro 600 yemewe igizwe n’amakuru, filime, urukurikirane, siporo, imyidagaduro, imikino y’abana, nibindi.

Ivuga ko icyerekezo cyayo ari “Ukureba ko buri muryango w’Abanyafurika ushobora kubona, kugura, kureba no gusangira ubwiza bwa televiziyo igezweho.’’

Star Times yatangije urubuga rwo guhahiraho kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .