00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sprite ntizongera gucuruzwa mu icupa ry’icyatsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 July 2022 saa 08:10
Yasuwe :

Abakunda kunywa Sprite bari bayimenyereye mu icupa ry’icyatsi ryabaye ikirango cyayo guhera mu myaka 60 ishize. Magingo aya, iri cupa ry’icyatsi rigiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru risimburwe n’iry’umweru.

Coca Cola itunganya Sprite yatangaje ko guhindura icupa biri muri gahunda yo kurengera ibidukikije kuko irishya rizaba rishobora gukorwamo ibindi bintu ntiryangize ibidukikije.

Umuyobozi muri Cola Cola ushinzwe guhanga udushya, A.P. Chaney, yatangaje ko izi mpinduka ziri mu zikomeye zikozwe kuri Sprite.

Ati “Yewe na sosiyete zikomeye kandi zifite amateka muri iki gihe birasaba ko zihindura kugira ngo zijyane n’ibigezweho.”

Muri Amerika, amacupa y’umweru azatangira gukoreshwa guhera ku wa 1 Kanama uyu mwaka, ibintu bizakomeza no mu bindi bice by’Isi.

Sprite ikorwa mu ndimu. Ni ikinyobwa kidasindisha cyatangiye gukorwa mu 1961 ndetse ubu gicuruzwa mu bihugu birenga 190 ku Isi.

Sprite isanzwe icuruzwa mu icupa ry'icyatsi (ribanza ibumoso) ariko ubu bigiye guhinduka ijye icuruzwa mu ry'umweru
Icupa ry'umweru rishya rizaba rifasha kutangiza ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .