Sosiyete y’Abasuwisi igiye gushora miliyoni 5$ mu guteza imbere abahinzi b’ikawa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2019 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yo mu Busuwisi ikora ubucuruzi bw’ikawa yitwa Sucafina irateganya gushora miliyoni eshanu z’amadolari mu bikorwa byo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda.

Iyi sosiyete ikora ubucuruzi bw’ikawa ifite icyicaro mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi, yatangiye ibikorwa byo gufasha abahinzi b’ikawa muri Afurika y’Uburasirazuba kugira ngo bazamure umusaruro no mu bindi bihingwa birimo ibinyamisogwe n’ibitoki.

Sucafina irateganya gushora miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’imyaka itanu mu mishinga igamije guhanga udushya yaba mu gutunganya no gukwirakwiza umusaruro. Izafatanya na Equity Bank Rwanda Ltd muri iki gikorwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Sucafina muri Afurika y’Uburasirazuba, Justin Archer, yatangarije Bloomberg dukesha iyi nkuru ko gahunda bafite ari ugufasha abahinzi bakorana nabo kugera ku masoko bakagirana imikoranire n’abaguzi.

Iyi sosiyete ivuga ko abahinzi muri iki gihe bari kugurisha umusaruro wabo w’ikawa ku giciro kiri hasi aho bikomeje gufata umurego cyane muri Afurika y’Uburasirazuba.

Umushinga wa Sucafina urimo ko uzifashisha aho abahinzi barongera ikawa nk’ahantu bashobora kubona ubufasha bw’abazobereye ibijyanye n’amabanki aho abakozi babihuguriwe bazabafasha gufunguza konti, kubitsa ndetse no kwishyurwa.

Archer yavuze ko iki gikorwa cyatangiye mu Rwanda ku bufatanye na Equity Bank yorohereza abahinzi kugera kuri serivisi z’inguzanyo zo kugura ifumbire bakishyura binyuze mu musaruro bajyana ha hantu barongera ikawa.

Iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda hari gahunda yo kuyigeza no mu bindi bihugu.

Sucafina igihe gushora imari mu mishinga igamije guteza imbere abahinzi b’ikawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza