Habonetse sosiyete yifuza gukomeza ibikorwa bya Jumia mu Rwanda

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 18 Ukuboza 2019 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Sosiyete nyarwanda imenyerewe mu ikoranabuhanga rya SafeMotos yitwa CanGo yatangaje ko yiteguye kuziba icyuho cyashoboraga gusigwa na Jumia, igiye gufunga imiryango mu Rwanda.

Jumia ni sosiyete yo muri New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imenyerewe mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye kugira ngo abantu bifuza amafunguro abagereho vuba kandi badahenzwe.

Iherutse koherereza abakiliya bayo ubutumwa buvuga ko ku wa 9 Mutarama 2020 izafunga imiryango mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi ibiri, itangaje ko izahagarika ibikorwa byayo mu Rwanda, CanGo imaze kumenyerwa mu ikoranabuhanga ryo gutega moto (SafeMotos) yatangaje ko porogaramu yayo y’ikoranabuhanga izifashishwa iratangira vuba.

CanGo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ko abantu bazaba bashobora kubona porogaramu yabo ku materefoni muri Mutarama 2020 ari nako kwezi Jumia yatangaje ko izafunga imiryango.

CanGo yatangaje ko yageragereje uburyo bwo kugeza amafunguro ku bantu mu murwa mukuru Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe mu bashinze CanGo, Barrett Nash, aherutse gutangariza The New Times ko gufunga kwa Jumia ari amahirwe kuri bo.

Ati “Nagerageje uburyo bwacu bushya bwo kugeza amafunguro ku bantu i Kinshasa, kandi kuri jye ni amahirwe akomeye[kuba Jumia igiye gufunga].”

Jumia, yatangaje ko izahagarika ibikorwa byayo mu Rwanda muri Mutarama 2020 nyuma yo kubona ko iri kugira ibihombo ku masoko atandukanye ikoreraho.

Mu Rwanda ibihombo bifitanye isano n’umuco wo kugura ibicuruzwa ku isoko, kurusha kubigura banyuze kuri internet.

Ni igihugu cya gatatu iyo sosiyete ihagaritsemo ibikorwa byayo, nyuma ya Tanzania, na Cameroun.

CanGo iti kwitegura kugeza amafunguro ku banyarwanda nk'uko byakorwaga na Jumia
CanGo imenyerewe mu ikoranabuhanga ryo gutega Moto iri kwitegura kugeza amafunguro ku banyarwanda nk'uko byakorwaga na Jumia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza