Sosiyete ebyiri zikorera mu Rwanda zahuje imbaraga mu kunoza ihererekanya ry’amafaranga

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Nyarwanda itanga serivisi zo kwakira no kohereza amafaranga, Maico Money Transfer yagiranye amasezerano y’imikoranire na Dahabshiil yo mu Buhinde agamije guteza imbere serivisi zihabwa abakiliya bo ku migabane itandukanye bazigana.

Ubu bufatanye buzatuma Maico Money Transfer imenyekana mu bihugu byinshi ku Isi, Dahabshiil nayo ikamenyekanisha birushijeho ibikorwa byayo mu Rwanda.

Amasezerano hagati y’impande zombi yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2020.

Kimwe mu byo Dahabshiil izungukira kuri Maico ni ukurushaho kumenyekana mu Rwanda, bitewe n’uko Maico iteganya gufungura amashami yayo hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Maico Money Transfer, Higiro Innocent, yavuze ko ubu bufatanye buzatuma abishyurana bakoresheje iyi sosiyete bahendukirwa na serivisi bahabwa.

Yagize ati “Tugiye gufatanya na Dahabshiil isanzwe ikorera mu bihugu byinshi ku Isi. Bizatuma serivisi zacu zidahenda. Abakiriya bacu tuzajya tubaca amafaranga make kandi boroherwe no kubona serivisi.’’

Mu mikorere mishya hazanashyirwa imbaraga mu gukorana n’ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Twari dusanzwe dukorana na Western Union, Money Exchange na MoneyGram. Aho mu bihugu izi sosiyete zitarimo rero byabagoraga. Turi kunoza amasezerano na MTN ku buryo umukiriya azajya yohererezwa amafaranga aturutse mu bihugu byo hanze, akayabikuza kuri MoMo. Nibigenda neza nta kabuza na Airtel tuzabegera dukorane.”

Umuyobozi wa Dahabshiil mu Rwanda, Mustafe Sheikh Adan Amin, yashimangiye ko imikoranire na Maico Money Transfer ari inyongera nziza.

Yagize ati “Serivisi zacu ni ingenzi, muri ibi bihe abantu batabasha kugenda ku buryo bworoshye, aho bakora ubucuruzi batavuye aho bari. Umuntu yafasha umuryango we ari mu mahanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.’’

Ubufatanye Maico Money Transfer yagiranye na Dahabshiil, bwitezeho guteza imbere serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni serivisi ikunze gukenerwa n’abahererekanya amafaranga bari mu bihugu bitandukanye.

Kuba Dahabshiil isanzwe igera hafi mu bihugu byose byo ku Isi, bizatuma Maico Money Transfer igera henshi kandi n’ikiguzi cya serivisi ku bakiriya bayo kigabanuke, bitewe n’uko izaba ifite benshi.

Dahabshiil imaze imyaka isaga 50 itanga serivisi zo kohererezanya amafaranga, ikorera mu bihugu birenga 140 hirya no hino ku Isi.

MAICO ifite icyicaro i Kigali irateganya gufungura amashami hirya no hino mu gihugu
Sosiyete ya MAICO n'iya Dahabshiil zahamije ko ibiciro ku bakiriya babo bizaba biri hasi
MAICO yagiranye amasezerano y'imikoranire na Dahabshiil azafasha mu kunoza ibijyanye no guhererekanya amafaranga

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .