SORAS yahinduriwe izina yitwa Sanlam Rwanda nyuma yo kugurisha imigabane

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Nyarwanda y’ubwishingizi, Soras, yahinduriwe izina yitwa Sanlam Rwanda, nyuma yo kugurirwa imigabane yose na Sanlam yo muri Afurika y’Epfo imaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga rw’isoko ry’ubwishingizi.

Sanlam ni Sosiyete y’Ubwishingizi yo muri Afurika y’Epfo yashinzwe mu 1918, iheruka kugura imigabane yose ya Soras na SAHAM Rwanda Ltd, ihita iba iya mbere y’ubwishingizi mu Rwanda.

Ihuzwa rya sosiyete zombi ryatangajwe kuri uyu wa 15 Werurwe 2019 nyuma yuko Sanlam yo muri Afurika y’Epfo iguze imigabane ya Soras na Saham bikabyara ikigo kimwe cy’ubwishingizi.

Nyuma yo guhuzwa, sosiyete zombi zahise zigira agaciro ka miliyoni zisaga $30 zirimo miliyoni $20 za Soras na miliyoni $10 za Saham.

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo nibwo ubuyobozi bwa Sanlam yaguze imigabane yazo zombi bwatangaje ku mugaragaro ko zahawe izina rishya rya Sanlam Rwanda ry’ikigo cyaziguze ari cyo Sanlam.

Umuyobozi mukuru wa Sanlam Rwanda, Fiacre Godard Birasa, yavuze ko guhuzwa kwazo ari inyungu ku bakiliya kuko ari uguhuza imbaraga kwa Soras yari imaze imyaka 35 ku isoko ry’u Rwanda na Sanlam imaze 101 itanga ubwishingizi mu bihugu bitandukanye.

Ati “Sanlam irifuza kujya mu rundi rwego, ikaba iya mbere muri Afurika kuko kuba Sanlam, bidutwaye mu rwego rwa Afurika. Mu by’ukuri Soras yakoraga neza cyane ariko Sanlam ni ikigo kimaze imyaka 101 mu gihe Soras imaze 35, gushyira hamwe rero murumva ko tugiye gutanga serivisi ihambaye.”

Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Rwanda Life, Hodari Jean Chrysostome, yavuze ko Soras yatangiye mu 1984 ariyo kigo cya mbere cy’ubwishingizi, irangwa n’udushya aho mu 1999 yatangije ishami ry’ubwishingizi bw’ubuzima nyuma iza gutangiza ubwishingizi bw’indwara mu bigo byigenga.

Mu 2010 Soras niyo yafashe iya mbere mu kubahiriza itegeko riteganya gutandukanya ubwishingizi bw’igihe gito n’ubw’igihe kirekire.

Uyu muyobozi yavuze ko ‘Uku guhindura izina ni ikintu kigiye kudufasha ku kwagura akazi dukora n’ibigo bikomeye bikorera mu Rwanda’.

Avuga ku ntego nshya za Sanlan yagize ati “Mwari mumenyereye Soras ingabo y’amahina, ubu ni Sanlam igihangange mu bwishingiizi.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi bwa Sanlam Life muri Afurika y’Iburasirazuba, Magabe Julius, yagize ati “Twishimiye kugira uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda by’umwihariko urwego rw’ibigo by’imari tubarizwano.”

Imibare yo mu Ukuboza 2018 igaragaza ko umutungo mbumbe w’ubwishingizi mu Rwanda wazamutseho 13% (miliyari 452.4 Frw); mu gihe ayatanzwe yazamutseho 11% (miliyari 134,8 Frw). Abishingizi ba leta babonye inyongera ya 14% (miliyari 283.5 Frw) mu gihe umutungo w’abigenga wazamutseho 12% (miliyari 169.5).

Sanlam ikorera mu bihugu 32 byo ku mugabane wa Afurika mu gihe hanze yawo ikorera mu Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Australia.

Soras yahinduriwe izina yitwa Sanlam Rwanda
Sanlam ikorera mu bihugu birenga 30

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza