00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere ya MIGRO, isoko nyarwanda ryo kuri murandasi waguriraho ibyo ukeneye aho uri hose ku Isi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Mu myaka yo hambere byari bigoye kuba uri iwawe ugatumiza ibyo ukeneye bikakugereho. Ibyari inzozi ubu byabaye impamo kuko hari amasoko menshi wahahiramo utavuye aho uri. MIGRO Shop Online and Delivery Services ni rimwe muri yo, rikagira umwihariko wo kukugezaho ibyo wahashye aho waba uherereye hose ku Isi.

Ibi kera ntibyari gushoboka kuko hatari hari internet ikora neza kandi igera kuri bose by’umwihariko mu Rwanda.

Umuntu yavuga ko ubu ari nko gukozaho kuko abayikoresha bihoraho bamaze kugera kuri 21.77 % , nk’uko igenzura rya E-Government Survey 2020 ribigaragaza.

Ubu byoroshywa no kuba internet yo mu Rwanda ihendutse kuko nibura 1GB ibarirwa 500 Frw, ugasanga abenshi mu Baturarwanda babasha kuyigondera.

Amahirwe nk’ayo ari mu gihugu ni yo Rugwizangoga Eric yabyaje umusaruro ashinga isoko rikorera kuri murandasi ryitwa MIGRO Shop Online and Delivery Services. Ryorohereza Abanyarwanda n’ab’imahanga kwihahira bakoresheje ikoranabuhanga.

Iri soko ushobora kurisangaho ibintu byose ukeneye haba ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku, iby’umutekano n’ibindi bitandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, Rugwizangoga yavuze ko yarishinze nyuma yo kubona ko Leta yegereje abaturage ibikorwaremezo birimo na internet yihuta.

Yagize ati “Isi aho igeze ni umudugudu kandi icyatumye iba gutya ni ikoranabuhanga. Ibi byaduhaye imbaraga zo gukorera kuri murandasi, ariko biterwa n’imbaraga n’ibikorwaremezo igihugu cyashyizeho.”

“Igihugu cyashyizeho internet ifite imbaraga. Kiriya kintu cyaduhaye imbaraga zo gukora kugira ngo umuntu atangire agure kandi acuruze atavuye aho ari.”

Yakomeje avuga ko amaze gushinga iryo soko habayeho kwegera abacuruzi n’abahinzi batandukanye harebwa ubuziranenge bw’umusaruro wabo, ubundi batangira gukorana.

Ati “Hari abantu bafite amaduka cyangwa ibindi bikoresho, ni bo MIGRO ikorana na bo ndetse n’abahinzi baduha ibintu byabo tukareba niba byujuje ubuziranenge; twamara kubona ko ari byiza tukumvikana ibyo bicuruzwa tukabishyira ku rubuga rwacu.”

Iyo MIGRO imaze kumvikana n’abafite ibicuzwa, ni ho buri wese uri ku Isi ashobora kujya ku rubuga agatuma ibyo ashaka, akabigezwaho ku buntu ku bari mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero. Abari kure bishyura ikiguzi cyo kubibagezaho.

Muri MIGRO hashyizweho n’uburyo bwo gufasha abakiliya babo, aho ushobora kujya mu cyo bise “Ikofi” ukabitsamo amafaranga yawe ukajya uhaha uko ushatse. Banashyizeho igabanyirizwa ku bigo byazana abakozi babyo.

Ushaka guhaha kuri MIGRO bimusaba kuba afite mudasobwa cyangwa telefoni igezweho. Ukoresha mudasobwa ajya ku rubuga rwabo https://migro.co.rw/ akareba urutonde rw’ibihari akagura ibyo yifuza.

Ukoresha telefoni igezweho we ajya kuri Play store na Apple store akamanura application ya MIGRO. Ayitunga muri telefoni ye maze buri uko akeneye guhaha akajya atumiza aho yaba ari hose.

Usibye ubwo buryo kandi ushaka guhaha ashobora kuba adafite telefoni igezweho ashobora guhamagara kuri nimero ya telefoni 0787600266 cyangwa ukandika ubutumwa bugufi kuri 0787600870, ukaba wagezwaho ibyo wahashye.

Niyo waba utaguriyeho ikintu ariko ushaka ko kikugeraho bakikuzanira aho uri hose ukishyura igiciro cyo kuzana ibintu, ukoresheje uburyo basanzwe burimo POS, Mobile money, World limit ndetse no kwishyura na banki bisanzwe.

Rugwizangoga yashishikarije abantu bose kwitabira guhahira ku ikoranabuhanga kuko bibafasha kwirinda Covid-19 no gutakaza umwanya. Aboneraho n’umwanya wo gushimira abayobotse isoko ryo kuri murandasi, cyane cyane Diaspora Nyarwanda iri hirya no hino ku Isi by’umwihariko Canada.

Yashishikarije n’abandi bataratangira gukoresha ikoranabuhanga mu guhaha kubitangira.

Yashimiye Perezida Paul Kagame wazaniye Abanyarwanda iterambere, kuri ubu benshi bari kubyaza umusaruro.

Kugeza ubu MIGRO ikorana n’amahoteli umunani, amaduka 20 ndetse na restaurants nyinshi zikomeye zikorera mu Mujyi wa Kigali.

Aho uri hose ku Isi MIGRO ikugezaho ibyo ushaka byose
Muri MIGRO bacuruza n'ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa mu gucunga umutekano
Rugwizangoga Eric yavuze ko yatangangije iri soko nyuma yo kubona ko u Rwanda ruri kugenda rutera imbere ari nako abantu bumva ibyiza byo guhahira kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .