00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Simba Supermarket yafunguye ishami rya karindwi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 3 September 2022 saa 08:52
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kwegera abakiliya, Simba Supermarket yafunguye ishami rishya Sonatube, ryiyongera ku asanzwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Iri shami rishya ryafunguwe mu nyubako ya Silverback Mall iherereye Sonatube.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Simba Supermarket, Darcy Nyabagabo, yabwiye IGIHE ko iri ishami rishya ritagiye gusimbura irisanzwe ku Kicukiro ahubwo ari igikorwa cyo kwagura ibikorwa by’iyi sosiyete.

Ati “Ntabwo twahinduye aho ishami rya Kicukiro ryari risanzwe riri ahubwo aha Sonatube twahashyize irishya rizafasha abaherereye muri utu duce kutugana.Twari dusanzwe dufite amashami atandatu, dushaka kwagura ibikorwa dushyiraho n’iri rya karindwi; ubu dufite umushinga wagutse wo gufungura amashami menshi cyane muri Kigali.”

Nyabagabo yavuze ko mu byatumye bahitamo gushyira iri shami Sonatube harimo n’ibikorwaremezo biri kuhakorwa nk’inyubako nshya ya Silverback Mall ndetse n’umuhanda mushya wubatswe.

Ati “Iki gice cy’Umujyi kiri kwaguka cyane, abantu benshi bari kuza hafi aha kuhakorera no kuhatangiza indi mirimo, ibi ni bimwe mu byatumye duhitamo gushyira iri shami Sonatube.”

Nyabagabo yavuze ko Simba Supermarket ifite umushinga wo gukomeza kwagura ibikorwa byayo muri Kigali ariko ikazanagera mu zindi ntara mu gihe kiri imbere.

Ati “Kuri ubu turi kwibanda cyane kuri Kigali ariko mu myaka iri imbere ubwo sosiyete izaba iri kugenda yaguka kurushaho tuzagenda tureba uburyo no mu ntara twahashyikira. Icyo dushaka mbere na mbere ni ukorohereza abakiliya bacu ku buryo batugeraho bitabagoye cyane.”

Simba Supermarket yari isanzwe ifite amashami mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Centenary House, ku Gishushu, Kimihurura muri Kigali Heights, Kimironko na Kicukiro.

Ibyo wasangaga no mu yandi mashami wabisanga no mu rya Sonatubes
Imbuto z'amoko atandukanye ushobora kubihasanga
Iri shami rishya ryafunguwe ku Muhanda wa Sonatubes uzamuka ujya Kicukiro Centre
Muri iri shami ushobora gusangamo ibiribwa bitandukanye ku giciro gisanzwe
Simba yiyemeje korohereza abakiliya bayo igafungura amashami menshi hirya no hino muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .