Senderi yamwenyuye nyuma yo kugirwa Ambasaderi wa Tera Stori ya Airtel-Tigo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Senderi International Hit yagizwe Ambasaderi wa Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel-Tigo binyuze muri Pack nshya iherutse gushyira ku isoko yise Tera Stori.

Uyu muhanzi agiye kuzenguruka igihugu cyose ari kwamamaza iyi pack ndetse ku ikubitiro yahise atangirira mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.

Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe kuri we, ariko akaba yaturutse ku kuba ari umuhanzi ukomeye kandi ufite abafana benshi mu gihugu cyose kandi kuva ku mwana kugeza ku mukecuru bose bakaba baba bazi indirimbo ze.

Ati “Ni amahirwe adasanzwe kuko nongeye kuba Ambasaderi wa Airtel muri gahunda ya Tera stori . Nyagasani yongeye kureba ukuntu nkora cyane indirimbo zanjye nzishyira abaturage mu masoko no mu mirenge yose none nasubijwe.”

Senderi n’ubwo aterura ngo asobanure neza ariko ni umwe mu bahanzi bari bamaze iminsi basumbirijwe n’ubukene cyane ko imodoka yagonze bikarangira igurishirijwe mu igaraje n’inzu yari afite i Gikondo akayigurisha akajya gukodesha i Nyamirambo.

Tariki ya 13 Ugushyingo 2019, nibwo Airtel Tigo yamuritse ku mugaragaro iyi pack inasobanurira abakiliya ibyiza byayo n’aho itandukaniye n’izindi.

Tera Stori ni pack itandukanye n’izindi kuko uyikoresheje abasha guhamagara imirongo yose kandi ku giciro kiri hasi. Uwifuza gukoresha iyi pack ya Tera Stori yandika *255*4# agakurikiza amabwiriza.

Pack ya Tera Stori iri mu bice bitatu birimo Pack y’iminsi ibiri igura 300 Frw ifite iminota 210, pack ya 1000 Frw y’iminota 740 n’iy’ukwezi igura 3500 Frw, igatanga iminota 3200.

Airtel Tigo iri kwamamaza iyi pack ya Tera Stori ku byapa byayo yifashishije Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23, uvuka mu Karere ka Karongi, wamenyekanye ubwo yatangizaga igikorwa cyo gukora umuhanda wa kilometero zirindwi.

Senderi yaherukaga gukorana na Airtel mu 2017 ubwo we na King James bamamazaga gahunda yari yatangijwe yiswe ‘Airtel Ni Bomba’.

Ibyishimo by'ikirenga kuri Senderi nyuma yo guhabwa ikiraka cyo kwamamaza Tera Stori
Umuhanzi Senderi International Hit yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ibidakwiriye’, ‘Twaribohoye’, ‘Jalousie’, ‘Nta Cash’ n'izindi
Senderi yataramiye abakunzi b'ibihangano bye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza