Ubu bufatanye buzatuma abakiriya bashobora kwizigamira biciye mu itike y’urugendo baguze.
Ubu buryo bushya buzafasha abakiriya kugira amahirwe yo kugura itike ya RwandAir mbere ku giciro cyiza kandi bakaba bahitamo igihe bifuza kuba bagenderaho.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yagize ati “Ubu bufatanye na Optiontown, buzatanga ukwizigamira ku bakiriya bacu, nyuma yo gushyiraho uburyo bwo kwishyura mbere ingendo za RwandAir. Abakiriya bacu bazaba bashobora kwishimira ingendo bakora ku isi baguze itike ihendutse, turashimira iki gikorwa twakoze ku bufatanye na Optiontown.”
Abakiriya baguze itike y’urugendo rwa RwandAir, bashobora guhitamo hagati y’ingendo enye na 500 zitandukanye, uru rugendo rukaba rwamara imyaka ibiri guhera uwo munsi, uko umukiriya aguze ingendo nyinshi ni nako aba arushaho kwizigamira.
Kuri abo baguze urugendo rwa RwandAir, bashobora kandi guhitamo igihe itike igomba kumara guhera ku minsi 180 kugeza ku masaha ane mbere yo guhaguruka.
Umuyobozi Mukuru wa Optiontown, yagize ati “Optiontown yishimiye gufatanya na RwandAir mu gutangiza ubu bufatanye bw’ingendo, bizafasha abagenzi kuzigama ku mafaranga y’urugendo no gutuma biteganyiriza, gufata urugendo ku buryo bworoshye kandi bwiza, dufite icyizere ko gutangiza iyi gahunda bizongerera icyizere abakiriya ba RwandAir ndetse byongere uburyo bwo gufata umwanya mwiza mu kigo cya mbere mu gutwara abantu mu kirere muri Afurika.”
Abagenzi bahitamo gukoresha RwandAir bashobora kwishimira umuziki ubarizwamo, ibinyobwa bigezweho n’ibiribwa, interinet ya Wi-Fi n’imyanya myiza y’icyubahiro.
Abagenzi kandi kugira amahirwe yo gutwara imizigo igera ku biro 23 ku gikapu mu myanya ihendutse ahazwi nko muri ’Economy Class’, ndetse n’ibikapu bibiri buri kimwe gifite ibiro 32 mu myanya ya Premium Economy Class, n’ibikapu bitatu buri kimwe gifite ibiro 23 mu myanya y’icyubahiro ’Business Class’.
TANGA IGITEKEREZO