00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yatangiye ingendo zigana mu Bwongereza idahagaze

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Indege ya sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi, RwandAir kuri iki Cyumweru yakoze urugendo rwa mbere rugana mu mujyi wa Londres mu Bwongereza idahagaze (direct).

Uru rugendo nirwo rwabimburiye izindi nk’urwo izajya ikorera muri uwo mujyi inshuro enye buri cyumweru.

Ibinyujije kuri Twitter, RwandAir yatangaje ko urwo rugendo rwahagurutse i Kigali saa yine z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa mbere.

Indege za RwandAir zizajya zigwa ku kibuga cya Heathrow gihereyeye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Londres.

RwandAir yizeye ko iki cyerecyezo kizafasha abagenzi ba RwandAir kugera mu Bwongereza mu buryo bworoshye ari nako bifasha abashaka kugana mu bindi byerekezo haba muri Afurika, Uburasirazuba bwo hagati na Aziya.

Rwandair yifashishije indege yayo ya Airbus A330-300 yiswe Ubumwe mu gutangiza ingendo zidahagaze zigana mu Bwongereza, aho iyi ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 250.

RwandAir ikora ingendo zigana i Londres guhera ku wa 26 Gicurasi 2017, ariko indege yabanzaga guca i Bruxelles mu Bubiligi, ikagwa ku kibuga cy’indege cya London Gatwick.

Mu 2020 nibwo iki kigo cyimuriye ingendo ku kibuga cy’indege cya London Heathrow, kugira ngo cyorohereze abantu bijyanye n’ibyerekezo byinshi baba baganamo.

RwandAir ikora ingendo mu byerekezo 28 byo muri Afurika y’Iburasirazuba, hagati, uburengerazuba n’amajyepfo, Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Iki kigo giheruka no gutangaza ko kiri mu myiteguro yo gutangiza urugendo rushya ruhuza Kigali na Paris.

Uru rugendo nirwo rwabimburiye izindi nk’urwo RwandAir izajya ikorera muri uwo mujyi inshuro enye buri cyumweru.
RwandAir yizeye ko iki cyerecyezo kizafasha abagenzi kugera mu Bwongereza mu buryo bworoshye
Indege ya RwandAir yo mu bwoko bwa Airbus A330-300 yiswe Ubumwe niyo yatwaye abagenzi bava i Kigali bagana mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .