RwandAir yatangiye gutwara amafi yo muri Tanzania iyageza mu Burayi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya RwandAir yatangaje ko indege zayo zatangiye gutwara amafi aturutse i Mwanza muri Tanzania ziyajyanye i Bruxelles mu Bubiligi.

Intego y’izo ngendo ni ukugeza ayo mafi ku isoko ryo mu Burayi nk’uko biri mu itangazo RwandAir yashyize kuri Twitter.

Umwaka ushize muri Werurwe nibwo u Rwanda na Tanzania byemeranyije ubufatanye mu kugeza ibicuruzwa ku masoko akomeye, arimo ayo muri Tanzania ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

Ibihugu byombi byemeranyije ishyirwaho ry’ndege z’imizigo zizajya ziva ku kibuga cy’Indege cya Mwanza zijya ku masoko y’i Burayi, bikaba byaragombaga gutangira kuwa 1 Nyakanga 2019.

Gutwara amafi yo muri Tanzania akagezwa mu Burayi, ni amahirwe ku barobyi n’abacuruzi b’amafi bo muri icyo gihugu bari bamaze igihe bifuza uburyo buborohereye bwo kugeza umusaruro wabo ku masoko yo mu mahanga, bakagorwa n’igiciro cy’urugendo.

Ubusanzwe abacuruzi b’amafi bajyaga babanza kugeza umusaruro wabo ku bibuga by’indege bya Entebbe muri Uganda na Nairobi muri Kenya, kugira ngo indege ziwugeze ku masoko yo hanze, ibintu bavuga ko byabahendaga.

Ihuriro ry’abarobyi muri Tanzania ritangaza ko hari umusaruro w’amafi wangirikaga kubera kubura uko bawugeza ku isoko mpuzamahanga.

Nko muri Werurwe umwaka ushize, hari umusaruro w’amafi ufite agaciro gasaga miliyari eshanu z’amashilingi ya Tanzania bagombaga kugeza ku masoko ya Israel no mu Buyapani, babuze uko bagezayo kubera guhenda k’urugendo.

Indege za RwandAir zatangiye gutwara amafi yo muri Tanzania ziyageza mu Bubiligi
Itangizwa ry'ingendo z'indege zitwaye amafi yo muri Tanzania, ni amahirwe ku barobyi bo muri icyo gihugu bajyaga bahenda no kugeza umusaruro wabo ku masoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .