00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir igiye gusubukura ingendo zigana i Kinshasa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Kanama 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Sosiyete nyarwanda y’indege, RwandAir yatangaje ko guhera tariki 21 Kanama izasubukura ingendo zerekeza mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guhera kuri iyo tariki, RwandAir izajya ikora ingendo enye buri cyumweru zigana muri uwo mujyi, nkuko yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

Kuwa 1 Kanama 2020 nibwo RwandAir yasubukuye ingendo nyuma y’iminsi 134 zihagaritswe mu gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus. Urugendo rwa RwandAir rwa mbere rwerekeje mu Mujyi wa Dubai.

Ubu mbere y’uko umuntu yemererwa gufata indege, aba afite icyemezo kigaragaza ko yipimishije Coronavirus bagasanga ari muzima, kandi abinjira mu gihugu bo barongera bagapimwa mbere yo gukomeza muri gahunda zibazanye.

Muri Werurwe 2019 nibwo abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bituma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Muri Mata umwaka ushize nibwo RwandAir yatangije ingendo z’indege zerekeza Kigali -Kinshasa na Kinshasa-Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .