Rwanda-Uganda: Ni nde uzahombera mu igabanyuka ry’ubucuruzi ku bihugu byombi?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Uganda utifashe neza, abaturage badakwiye guhangayika kuko hagize igihugu kibangamirwa mu bukungu, Uganda yo yohereza mu Rwanda ibicuruzwa byinshi ari yo yahura n’igihombo kinini.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu mwaka ushize wa 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wari ufite agaciro ka miliyari 8189 Frw, wiyongereye ku rugero rwa 8.6% uvuye kuri miliyari 7,597 Frw mu 2017.

Umwaka wa 2018 ariko watangiye u Rwanda rudafitanye umubano mwiza na Uganda, nyuma y’ibibazo byari bisanzwe hagati yarwo n’u Burundi.

Nyuma y’ibibazo abacuruzi bo mu Rwanda bakomeje guhurira nabyo muri Uganda bamwe bakicwa abandi bagakorerwa iyicarubozo, u Rwanda ruheruka gusaba abaturage barwo guhagarika ingendo bakoreraga muri iki gihugu, kugeza igihe ibibazo bizakemukira.

Ni umwanzuro ushobora kugira ingaruka ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, aho u Rwanda ari rwo rutumiza ibicuruzwa byinshi muri Uganda, rukoherezayo bike.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwiteguye ko ibicuruzwa byavagayo bishobora gushakirwa ahandi.

Yagize ati “Nta gishya gihari ku bijyanye n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, hagati y’u Rwanda na Uganda ho ni bishya, ariko umwaka ushize, ibyo twavanaga muri Uganda bikubye inshuro nyinshi ibyo twoherezayo. Ibyo twakuragayo byari bifite agaciro ka miliyoni $242 twe twoherezayo gusa miliyoni $27.”

“Urumva rero haramutse hagize igituma ubwo bucuruzi bugabanyuka, igihombo cyinshi kiba kuri wa wundi wacuruzaga hanze, kiva ku utakaje isoko. Igihombo cyaba kuri Uganda kurusha u Rwanda. Kubera ko kuri twe, Uganda ni isoko rito twoherezagaho ibintu bike, bo batugurishaho byinshi inshuro nyinshi.”

Yavuze ko u Rwanda rwatumizaga muri Uganda ibintu byinshi birimo ibiribwa n’isima, kandi bishobora gushakirwa ahandi.

Yakomeje ati “Icyo navuga, ntabwo byahungabanya ubukungu kubera ko byari kuba bigoranye iyo tuba dutakaza isoko, aritwe twoherezayo ibintu byinshi kuko kubona irindi soko ugurishaho ntabwo ari ibintu bihita byikora, ariko kugura ibintu, ufite amafaranga aho wabigura hose byo biroroha. Bivuze ko ibyavagayo biramutse bigabanutse, bimwe byava mu gihugu, ibindi byava no mu bindi bihugu aho biboneka.”

Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko ku ruhande rw’u Burundi, ubucuruzi nubwo naho bukomeje kutamera neza, mwaka ushize u Rwanda rwohereje mu Burundi ibicuruzwa bya miliyoni $12 mu gihe havuyeho ibigera kuri miliyoni $3.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ngagijimana Uzziel yavuze ko u Rwanda rugomba gushakira ahandi ibyatumizwaga muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza