00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu baricuza igihe bataye

Yanditswe na Muhire Desire
Kuya 9 Ukuboza 2022 saa 01:47
Yasuwe :

Bamwe mu bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rutsiro ku buryo butemewe, baricuza imyaka yose babikoze nyuma yo kwisunga ababikora ku buryo bukurikije amategeko.

Aba bacukuzi bavuga ko bamaze igihe bitwikira ijoro, biba amabuye ya gasegereti, wolfram, hakaba ubwo bamwe bahakomerekeye bayarwanira kuko ngo yaba abayacukuraga n’abayaguraga babikoraga mu buryo bwa magendu.

Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (mining week) cyashojwe kuri uyu wa 8 Ukuboza, abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri Rutsiro bemeza ko uyu mwuga ubatunze, banenga abakiwukora rwihishwa kuko nta musaruro bitanga.

Habanabakize Gerard, yamaze imyaka irenga 10 acukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe. Yabwiye IGIHE ko yicuza cyane iyi myaka kuko nta cyo yakuyemo, ngo atangiye kuzanzamuka mu bukungu aho akoranye na Kompanyi ya RETC ikorera i Rutsiro mu Murenge wa Manihira, Akagali ka Muyira.

Yagize ati “Ubuzima bw’ubuforoderi bwari bubi cyane kuko iyo nashoraga amafaranga akenshi narayaburaga. Hari ubwo wamaraga gucukura amabuye yawe, abakurusha agatuza bakayakwaka, ndetse waba wagize amahirwe ntibayakwake, ukayagurisha mu kavuyo, ugasanga barakwiba, bakakubwira ko wazanye ibiro 20 kandi wazanye nk’ibiro 30."

Habanabakize akomeza avuga ko gucuruza magendi amabuye y’agaciro byari bibi kuko ngo wasanga haje abaguzi nka 5 bagahurira ku bacukuzi ba forode nka 20, ibyari ukugura no kugurisha bigahinduka intambara kuko abaguzi babaga bashaka umusaruro mwinshi kandi hacukuwe muke.

Kompanyi ya RETC ikoresha abari abajura b’amabuye y’agaciro basaga 350 mu bakozi 600 bakoresha.

Tuyizere Jean Baptiste we yemeza ko agikora ubuforoderi bw’amabuye yabivangaga no guhohotera bagenzi be.

Ati"Mbere twazaga nk’abajura tugakora, n’uwo ikirombe cyasigarana kikamusigarana, twamara kugurisha abaforoderi ubwo nta kindi cyakurikiragaho, uretse icupa n’indaya, wasanga n’ibitaro byuzuye abagore bakomeretse kubera ubusinzi."

Akomeza agira ati" Ariko uyu munsi kuko dukorana na Kompanyi izwi, yubahirije amategeko, baduha umurongo tugenderaho, nta kibazo. Nkanjye maze gutera imbere kuko hari ubwo ku kwezi mbona miliyoni 1 Frw, mfite inka, mfite inzu, ntunze umuryango ariko mu myaka irenga 10 namaze mu buforoderi ntabyo nari naragezeho."

Tuyizere avuga ko yari ikirara kuko yari afite ibirego ku Karere byo gukubita umugore we, ariko aza kubicikaho abifashijwemo n’ubuyobozi bwa Kampani bwanengeraga mu ruhame ugaragayeho imyitwarire mibi.

Umuyobozi wa RTEC ( Rubavu Exploitation and Trading Company) Nsanzineza Erneste, yavuze ko nubwo bafite abakozi barenga 350 bakoraga ku buryo butemewe, ngo haracyagaragara abagikora ku buryo bwa magendu bikaba bibangamira abacukura amabuye y’agaciro ku buryo bwemewe.

Ati"Imbogamizi ikomeye dufite ishingiye ku mateka y’uko ubucukuzi bwagiye bukorwa mu Rwanda, ugasanga abakozi dukoresha na bo babaye muri ayo mateka yo gushukwa ko hari abaguzi b’abaforoderi babagurira amabuye ku mafaranga menshi kandi ntacyo bashoye, tugerageza gukora uburinzi mu birombe ngo turwanye izo ngeso ugasanga biduhenda."

Abaforoderi b’amabuye y’agaciro bateza ibihombo ababikora kinyamwuga kuko ngo bangiza ibidukikije bikabazwa abafite kompanyi zemewe ndetse ngo banabangamira ibiciro byagenwe, aho usanga bagurisha uko bishakiye kuko nta misoro batanga ndetse nta n’igishoro cy’ibikoresho byabugenewe baba bashoyemo amafaranga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bwahagurukiye iki kibazo ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Nsanzimana akomeza avuga ko bakigorwa no kubona abakozi bize gucukura amabuye y’agaciro, kuko usanga ari bake ku isoko ry’umurimo.

Rutsiro ni kamwe mu Turere mu Rwanda dutanga umusaruro mwinshi w’amabuye y’agaciro, gacukurwamo Wolfram, gasegereti na Coltan.

Kompanyi ya RTEC yonyine icukura Toni z’amabuye y’agaciro ziri hagati ya 6 na 8 ku kwezi.

Abacukuzi bemeza ko gukora ubucukuzi mu buryo bwa magendu nta musaruro bitanga
Aba bacukuzi bemeza ko nyuma yo gukora mu buryo bwubahirije amategeko bari kubona umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .