00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yatangije ubukangurambaga bushishikariza abacuruzi gutunga no gukoresha EBM

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangije ubukangurambaga bukangurira abacuruzi n’abaguzi kwitabira gahunda ya “EBM Kuri Bose” hagamijwe kwimakaza umuco wo gusaba no gutanga inyemezabuguzi zemewe (zikoresheje ikoranubuhanga rya EBM).

Ubu bukangurambaga buzamara amezi abiri, RRA yabutangije igamije kurushaho gusobanurira abacuruzi b’ingeri zose uburyo bushya bwa EBM bwashyizweho nk’igisubizo ku bacuruzi bose kuko buri wese ubu ashobora guhabwa uburyo bunogeye ubucuruzi akora.

Kugeza ubu hari uburyo butandukanye bwa EBM bufasha abacuruzi bo mu byiciro byose gutanga inyemezabuguzi nta mbogamizi. Muri bwo harimo EBM ishyirwa muri telefoni, igatanga fagitire ikoresheje ubutumwa bugufi (SMS), EBM wasanga kuri internet “Online EBM” unyuze kuri website ya RRA, hakaba kandi na EBM ishyirwa muri mudasobwa ku byiciro binyuranye by’abasora.

Ukeneye bumwe mu buryo bushya abuhabwa atiriwe ava aho ari, kuko aca ku rubuga rwa RRA akuzuza amakuru asabwa, hanyuma akongeraho ibyangombwa bisabwa, aribyo ibaruwa isaba yandikiwe umuyobozi wa EBM, fotokopi y’indangamuntu, ndetse n’icyemezo cy’uko ubucuruzi bwe bwanditse muri RDB, cyangwa kopi imenyesha iyandikwa ry’ubucuruzi (TIN) igihe ubucuruzi butandikishirijwe muri RDB.

Ubu buryo bwose bwashyizweho kugira ngo bifashe abacuruzi bose, harimo n’abajyaga binubira gutunga EBM kubera ko bisaba umuntu kugura imashini zo gukoresha kandi akora ubucuruzi buciriritse bikaba byaba imbogamizi kuri we.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatekereje ko abo bacuruzi bato, nabo bakoresha EBM hifashishijwe porogaramu yo muri telefoni kandi ngo kugeza ubu birimo gutanga umusaruro.

Muri 2019, hasohotse itegeko rigena ko n’abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese, yaba ubona umusaruro wa miliyoni 20 cyangwa eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, afite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM atanga inyemezabuguzi.

Umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA, Mbera Emmy, yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga bugamije guhamagarira buri wese gutunga no gukoresha EBM kuko biri mu nyungu z’umuguzi n’umucuruzi.

Yagize ati “Inyemezabuguzi burya hari abantu babiri ifitiye akamaro. Harimo umuguzi, iriya nyemezabuguzi ni iye, ni urupapuro rumuha uburenganzira ko ibyo yaguze ari ibye, iyo adafite inyemezabuguzi bishobora kwitwa forode cyangwa ubujura ariko iyo ufite igipapuro cyemeza ko waguze serivisi cyangwa igicuruzwa biguhesha uburenganzira ko waguze icyo gicuruzwa. Kuko ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo amakuru ayirimo ahita ajya muri RRA.”

Yavuze kandi ko gukoresha EBM harimo gukorera mu mucyo no koroshya ubucuruzi ndetse no kugira ngo amafaranga Leta ibona, akoreshwe mu rugamba rw’iterambere ryifuzwa.

Ati “Impamvu batafashe EBM mbere byashingiraga ku bushobozi. Ese uyu muntu tugiye kumubwira ngo agure imashini afite ubwo bushobozi? Icya kabiri tukareba niba EBM ihari ijyanye n’ubushobozi bwe, urwego rw’imirimo ye n’imiterere yayo. Bituma nk’ikigo dushyiraho uburyo bworoshye ku kijyanye n’ikiguzi ariko na none buhuye n’imiterere y’ubucuruzi. Ubwo dufite ubu buryo nta muntu n’umwe ukwiye kuvuga ngo yabuze uburyo bwo gutunga EBM."

N’ubwo bimeze bityo ariko, hari n’abacuruzi bitwikira umutaka wo gutanga inyemezabuguzi mpimbano, aho usanga harimo igiciro kitari cyo, gutanga inyemezabuguzi itari iya EBM ndetse no kutayitanga.

Mbera yavuze ko hari ibihano biteganyijwe ku bantu badakoresha EBM ndetse n’abayikoresha mu buryo butari bwo, birimo gucibwa amande angana na 200.000 Frw kandi ayo mafaranga acibwa umuntu udakoresha EBM mu bucuruzi bwe, gucibwa amande ku bicuruzwa byacurujwe hadatanzwe inyemezabuguzi ya EBM, gufungirwa ibikorwa iminsi 30 n’ibindi.

Yasabye abacuruzi ko baharanira kwirinda guhura n’ibyo bihano kuko bigira ingaruka ku bucuruzi bwabo, anasaba abaguzi guhora basaba inyemezabuguzi ya EBM mu maguriro bahahiramo mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Abacuruzi bakoresha EBM bemeza ko yabahinduriye uburyo bw’imikorere by’umwihariko mu gukora imibare y’ibyacurujwe no kwandika za fagitire zandikishije ikaramu zashoboraga no guteza ibihombo.

Abakorera mu mujyi wa Kigali mu gace ka Nyabugogo bagaragaje ko bitabiriye kuzikoresha kandi ko babona impinduka nyinshi mu iterambere ry’ibikorwa byabo.

Umwe mu baganiriye na IGIHE afite EBM ibaruye kuri Brothers Efforts Company, yavuze ko gutanga inyemezabuguzi ya EBM azi akamaro kabyo bityo ko atabura kuyitanga.

Ati "Urebye twavuga ko yoroheje imirimo. Icyakora mu bijyaye n’imibare na none iragufasha cyane kuko ikurinda bya bihombo bya hato na hato. Hari nk’igihe usanga umuguzi ahise yigendera atayigusabye, icyo gihe turamukurikira cyangwa tukayisohora ikaba iri aho ngaho ku buryo yagaruka akayibona cyane ko natwe bidufasha mu gihe cyo kumenyekanisha imisoro."

Ni ibintu yahuriyeho na bagenzi be barimo ufite EBM ibaruye kuri Limona Trading ltd n’ufite ibaruye kuri Muhigi trading, bahamagarira bagenzi babo bataratangira kuzikoresha kubyitabira kuko ari ingirakamaro.

Umuguzi witwa Hishamunda Nelly wari uvuye kurangura imyenda yo gucuruza mu mujyi rwagati , yabwiye IGIHE ko iteka ryose atagenda adasabye inyemezabuguzi ya EBM kuko ari yo yemeza ko ibyo yaguze ari ibye koko.

Ati "Buri gihe iyo mvuye kurangura nsaba inyemezabuguzi ya EBM, kubera ko ubu bamfashe ntayifite nta cyaba kigaragaza ko ibyo naguze ari ibyanjye koko; ubwo rero nyisaba kugira ngo ngire umutekano w’ibintu byanjye ariko ndanabizi ko hari umusanzu mba ntanze ku gihugu."

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abacuruzi batanditse muri TVA basaga ibihumbi ijana. Mu 2020 abagera kuri 75.000 ni bo bamenyekanishije umusoro ku nyungu ariko badafite EBM.

Abishyura umusoro ku nyungu ni abacuruza nibura hejuru ya miliyoni ebyiri ku mwaka. Muri abo bacuruzi abamaze gufata EBM bangana ni 7356 mu gihe RRA ifite intego yo kuba muri Kanama 2022 bazaba bageze nibura ku 30.000.

Mu 2013 ni bwo gahunda yo gutanga inyemezabuguzi ya EBM yatangiye bituma imitangire y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.

Icyo gihe byasabaga ko umuntu wese wanditse muri TVA agomba gutunga no gukoresha EBM ndetse kugeza ubu 98% by’abari muri TVA basigaye bakoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi.

RRA itangaza ko igihe hari amakuru ku mikoreshereze mibi ya EBM nko kwanga gutanga inyemezabuguzi itanzwe na EBM cyangwa gutanga inyemezabuguzi itanzwe na EBM iriho agaciro kadahwanye n’agaciro k’ibyaguzwe, ashobora gutangwa ku buryo bworoshye uhamagaye ku murongo utishyurwa washyiriweho kurwanya magendu 3005.

RRA yatangaje ko kuri ubu kubona EBM ku bacuruzi bisigaye byoroshye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .