00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yanenze abacuruzi badakoresha EBM uko bikwiye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 May 2022 saa 09:47
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyize hanze urutonde rw’abacuruzi byagaragaye ko badakoresha EBM mu gutanga inyemezabwishyu n’abayikoresheje nabi bagatubya umusaruro.

Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, ryaherekejwe n’urutonde rugarararaho abacuruzi bagera kuri 15 ndetse n’ibihano kuri buri umwe kubera kudakoresha neza EBM mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi.

Abo bacuruzi bagaragajwe na RRA harimo abagera ku 10 batatanze inyemezabuguzi ya EBM aho bahanishijwe gucibwa amande yikubye kabiri umusoro wose wari wanyerejwe.

Muri bo, uwaciwe amande ari hejuru ari EHAMU Shop Ltd yaciwe 140 800 Frw naho uwaciwe make ni Kubwimana Daniel waciwe ibihumbi 12 Frw.

Ku ruhande rw’abatubije umusaruro, ni ukuvuga ko batanze inyemezabuguzi zidahwanye n’ibyo abaguzi bakuye mu iduka, bahanishwa gukuba inshuro enye umusoro wari wanyerejwe. Ni batanu barangajwe imbere na School Bag Flex Ltd yaciwe 104 644 Frw naho J&J Shoes and General Supply Ltd yaciwe amande 7608 Frw.

Mu 2019, hasohotse itegeko rigena ko n’abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese, yaba ubona umusaruro wa miliyoni 20Frw cyangwa eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, afite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM atanga inyemezabuguzi.

Kugeza ubu ibihano biteganyijwe ku bantu badakoresha EBM ndetse n’abayikoresha mu buryo butari bwo, birimo gucibwa amande angana na 200,000 Frw kandi ayo mafaranga acibwa umuntu udakoresha EBM mu bucuruzi bwe, gucibwa amande ku bicuruzwa byacurujwe hadatanzwe inyemezabuguzi ya EBM, gufungirwa ibikorwa iminsi 30 n’ibindi.

Ubusanzwe RRA isaba abacuruzi ko baharanira kwirinda guhura n’ibyo bihano kuko bigira ingaruka ku bucuruzi bwabo, ikanasaba abaguzi guhora basaba inyemezabuguzi ya EBM mu maguriro bahahiramo mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abacuruzi batanditse muri TVA basaga ibihumbi ijana. Mu 2020 abagera ku bihumbi 75 ni bo bamenyekanishije umusoro ku nyungu ariko badafite EBM.

Abishyura umusoro ku nyungu ni abacuruza nibura hejuru ya miliyoni ebyiri ku mwaka. Muri abo bacuruzi abamaze gufata EBM bangana na 7 356 mu gihe RRA ifite intego yo kuba muri Kanama 2022 bazaba bageze nibura ku 30 000.

Mu 2013 ni bwo gahunda yo gutanga inyemezabuguzi ya EBM yatangiye bituma imitangire y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.

RRA kandi yakanguriye abaguzi bose kuba menge bagasaba inyemezabuguzi ya EBM aho baguze hose n’icyo baguze ndetse bakibuka no kugenzura ko amafaranga bishyuye ahuye n’ayanditse ku nyemezabwishyu ya EBM bahawe.

RRA itangaza ko igihe hari amakuru ku mikoreshereze mibi ya EBM nko kwanga gutanga inyemezabuguzi itanzwe na EBM cyangwa gutanga inyemezabuguzi itanzwe na EBM iriho agaciro kadahwanye n’agaciro k’ibyaguzwe, ashobora gutangwa ku buryo bworoshye uhamagaye ku murongo utishyurwa washyiriweho kurwanya magendu 3005.

Abacuruzi bakanguriwe gukoresha EBM uko bikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .