RMC yagabanyije 10% ku biciro bya Moto mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Uruganda Nyarwanda ruteranya Moto (Rwanda Motorcycle Company, RMC) rwashyizeho uburyo bwihariye abifuza kugura moto zarwo mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya 2018, rubagabanyiriza ibiciro 10%, rukanabongeza n’ubwishingizi bw’umwaka wose.

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018, IGIHE yasuye ikibanza cya RMC i Gikondo, ahabera imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya 2018. Ihamurikira Moto zirimo Indakangwa, Ingenzi, Inziza n’Imparage.

Umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RMC, Ineza Private, yavuze ko “Udushya dufitiye abakiliya ni uko ibiciro by’ibicuruzwa dufite twagabanyijeho 10% ariko uguze moto tumwongerera ubwishingizi bw’umwaka na Garanti.”

Yasobanuye ko ‘Garanti ifasha umukiliya kuba mu gihe cy’umwaka ikibazo moto yagira RMC yakimukemura nta mafaranga imwatse. Uguze moto kandi, RMC, inamuha kasike ebyiri n’ibiyiranga’.

Moto izwi ku izina ry’Indakangwa yihariye kuri moteri ifite ingufu zingana na 250 na vitesi esheshatu. Yaguraga miliyoni eshatu n’ibihumbi 400Frw ariko ubu yagabanyijweho 10% ziba miliyoni eshatu n’ibihumbi 60Frw.

Ingenzi yihariye ku kudakangwa n’imihanda mibi, yaguraga miliyoni n’ibihumbi 800Frw, yagabanyijweho 10%. Bivuze ko yaganutseho ibihumbi 180Frw.

Inziza yagenewe kugenda mu mijyi, ikunzwe cyane n’abakozi, yaguraga miliyoni 1,6Frw. Bivuze ko yaganyutseho ibihumbi 160Frw naho Imparage yaguraha miliyoni 1,5Frw yakuweho ibihumbi 150Frw.

Ineza yasobanuye ko ibyo biciro bizakomeza kubahirizwa kugeza ku Bunani. Ati “Icyo abakiliya bakwitega ni uko hari izindi twifuza gushyira ahagaragara kandi turi gushaka kubegereza serivisi.”

Ineza yanavuze ko ‘Umwaka utaha, tuzazana imashini zishongesha ibyuma, tukikorera ibyuma ku buryo moto tuzakora zizaba zikozwe mu byuma twikoreye ku kigero cya 80%.’

Kuva iri murikagurisha ritangijwe ku wa 29 Ugushyingo, abasaga 320 basuye ikibanza cya RMC ndetse banishimira uburyo yabadabagije.

Igabanuka rya 10% rizageza ku bunani
RMC ifite moto zitandukanye zijyanye n'ubushobozi bwa buri wese
RMC yagabanyije 10% mu imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda
Moto za RMC zinogeye ijisho
Uguze moto yongezwa n'ubwishingizi bwayo bw'umwaka wose
Zimwe mu Moto za RMC, umuntu ashobora gutemberanaho n'umukunzi we
Umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RMC, Ineza Private, yavuze ko udushya bafitiye abakiliya ni uko ibiciro by’ibicuruzwa bafite bagabanyijeho 10% by'igiciro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza