00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri RDC byageze kuri miliyari 219 Frw mu mezi icyenda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 November 2024 saa 07:56
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iracyari umwe mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bucuruzi, nubwo umubano w’ibi bihugu wazambye byeruye kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Abayobozi ku mpande zombi bagaragaje ko nubwo mu mubano w’ibi bihugu hari umwuka mubi, imipaka yo igomba gukomeza gukora, Abanyarwanda n’Abanye-Congo bagakomeza guhahirana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, aherutse kwemeza ko umupaka munini uhuza Rubavu na Goma (La Corniche) ari uwa kabiri ku Isi mu yakira abantu benshi, inyuma y’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Kwakira abantu benshi kwa La Corniche gusobanuye ko ugira uruhare rukomeye mu buhahirane hagati y’ibihugu byombi, umupaka muto uhuza Rubavu na Goma (Petite Barrière), uwa Rusizi I na Rusizi II ikaba inyongeragaciro.

Raporo z’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, zigaragaza ko RDC imaze igihe kinini mu myanya y’imbere mu bihugu bigurishwamo ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda (exports) n’ibiba byanyuze mu Rwanda biturutse mu mahanga (re-exports).

Bimwe mu bicuruzwa bigurishwa mu mahanga bikomoka cyangwa se biturutse mu Rwanda birimo ibiribwa bidatunganye n’amatungo, ibinyobwa n’itabi, ibikoresho bidatunganyije, amavuta y’uruhu , amavuta yo guteka n’amafunguro atunganyije.

NISR igaragaza ko muri Mutarama 2024, RDC yari ku mwanya wa kabiri mu bihugu byakira ibicuruzwa bikomoka ku Rwanda, aho ibifite agaciro ka miliyoni 17,42 z’amadolari ya Amerika (miliyari 23,81 Frw) byoherejweho.

Ni umubare uri hejuru kuko mu Ukuboza 2023 byari ku gaciro ka miliyoni 14,32 z’amadolari (miliyari 19,57 Frw). Bisobanuye ko habayeho inyongera iri ku rugero rwa 21,61%.

Mu bihugu byakiriye ibicuruzwa byabanje kunyura mu Rwanda (re-exports), muri Mutarama 2024 RDC yaje ku mwanya wa mbere, aho yoherejwemo ibifite agaciro ka miliyari 68,98 Frw. Aha na ho habayeho inyongera iri ku rugero rwa 6,94% ugereranyije no mu Ukuboza 2023 kuko byari bifite agaciro ka miliyari 64,51 Frw.

Muri Gashyantare 2024, RDC yagarutse ku mwanya wa kabiri mu bihugu byakira ibikomoka mu Rwanda gusa agaciro kabyo kagabanyutseho 6,61% ugereranyije no mu kwezi kwabanje. Kageze kuri miliyari 22,24 Frw, kavuye kuri miliyari 23,81 Frw.

Muri uko kwezi, RDC na bwo yari ku mwanya wa mbere mu bihugu byakiriye ibicuruzwa byabanje kunyura mu Rwanda bivuye mu mahanga, gusa ugereranyije no mu kwezi kwabanje, agaciro kabyo kagabanyutseho 7,57% kagera kuri miliyari 63,76 Frw.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2024, RDC yagumanye umwanya wa kabiri mu bihugu byakiriye ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Agaciro kabyo ni miliyari 219,57 Frw.

Muri aya mezi icyenda, RDC yagumye ku mwanya wa mbere mu bihugu byakiriye ibicuruzwa byabanje kunyura mu Rwanda bivuye mu mahanga, ikurikirwa n’ibihugu byagiye bisimburana birimo u Burundi na Ethiopia. Agaciro k’ibicuruzwa yakiriye ni miliyari 667,36 Frw.

Icyakoze, bigaragara ko hari icyuho mu bicuruzwa bituruka muri RDC byinjira mu Rwanda (imports) kuko iki gihugu cy’abaturanyi ntikiza ku rutonde rw’ibihugu 10 ruyobowe n’u Bushinwa; igihugu kiri mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu iterambere ry’ubukungu.

Ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda bifite agaciro ka miliyari 219,57 Frw byoherejwe muri RDC
Ibicuruzwa byabanje kunyura mu Rwanda bifite agaciro ka miliyari 667,36 Frw byoherejwe muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .