00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar Airways yizeye ko RwandAir izayifasha kuziba ibyuho muri Afurika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 May 2024 saa 02:07
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya Qatar Airways, Badr Mohammed Al-Meer, yatangaje ko afite icyizere ko RwandAir izabafasha kuziba ibyuho biri muri iyi serivisi ku mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro cy’ihuriro Qatar Economic Forum cyabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2024, Meer yatangaje ibi abishingiye ku masezerano sosiyete ayoboye yagiranye na RwandAir, haba mu guhererekanya abagenzi (code sharing).

Meer yasobanuye ko mu gihe Qatar Airways ishaka kwagurira ibikorwa byayo mu karere ka Afurika yo hagati, yabonye umufatanyabikorwa mwiza yakwifashisha ari RwandAir. Ubwo ni bwo impande zombi zatekereje ku guhererekanya abagenzi.

Uyu muyobozi yatangaje ko Qatar Airways iri mu myiteguro ya nyuma yo gushora imari muri sosiyete ikorera mu karere ka Afurika y’amajyepfo, izuzuza ibikorwa bya RwandAir, hagamijwe gukomeza kuziba ibyuho muri iyi serivisi.

Ati “RwandAir izadufasha kugeza abantu mu bindi bice bya Afurika, tubageze hirya no hino ku Isi. Turi mu myiteguro ya nyuma yo gushora muri sosiyete yo muri Afurika y’amajyepfo, izuzuza ibikorwa bya RwandAir nka sosiyete ihuza uburengerazuba, uburasirazuba n’amajyaruguru ya Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yagaragaje ko kugeza ubu, iyi sosiyete ibyaza umusaruro isoko rya Afurika ringana n’abantu miliyari 1,4 ku gipimo cya 2%. Yemeje ko hari imbogamizi ariko hakaba n’amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro, ibikorwa by’iyi sosiyete byakwaguka.

Makolo yagize ati “Afurika ni isoko ry’abantu miliyari 1,4. Ariko dutwara abagenzi 2% muri rusange. Yego hari imbogamizi nyinshi nk’ikiguzi cy’ibikorwa, ikibazo cy’ibikorwaremezo, ikibazo cy’ikirere n’ubumenyi, ariko hari n’amahirwe yo kubyaza umusaruro muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.”

Makolo yatangaje ko hashingiwe ku bufatanye bw’izi sosiyete zombi, RwandAir ibasha kugeza abagenzi mu mijyi irenga 70, yiyongera ku yindi igera kuri 20 ibagezamo hashingiwe ku bufatanye igirana n’izindi sosiyete.

Yagize ati “RwandAir iri kwibanda ku guhuza Afurika n’ahasigaye ku Isi. Mu bufatanye na Qatar Airways, tujya i Doha gatandatu mu cyumweru, duhana abagenzi, aho tubanyuza mu nzira zirenga 70. Birashimishije ko kigo gito gifite indege 14 gikoresha inzira zigera kuri 90.”

Makolo yatangaje ko RwandAir ifite intego yo kubyaza umusaruro isoko ryo gutwara abantu n’ibintu kuri uyu mugabane ku gipimo kigera kuri 20%, kandi ngo bizagerwaho binyuze mu bufatanye n’izindi sosiyete mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Badr Al-Meer, yatangaje ko RwandAir izafasha sosiyete yabo kuziba ibyuho muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .