ONOMO Hotel yatangaje ibiciro byo kunezeza abakiriya mu minsi mikuru

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 17 Ukuboza 2019 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

ONOMO Kigali Hotel imenyerewe nk’ahantu heza ho gukorera ibikorwa bitandukanye no kuruhukira mu mujyi wa Kigali, kubera amabara ya Kinyarwanda ayitatse, yatangaje ibiciro bigabanyije mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayigana mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2019 no kwinjira mu wa 2020.

Ibiciro iyi Hotel y’inyenyeri eshatu yashyize ahagaragara bikubiyemo ibyo kurya no kunywa ndetse n’iby’ibyumba byo kuraramo.

Umuyobozi wa ONOMO Emile Nizey, yabwiye IGIHE ko ubwasisi ku byumba byo kuraramo, buzatangirana na tariki 20 Ukuboza 2019 bikazarangirana na tariki 10 Mutarama 2019.

Icyumba cy’umuntu umwe cyashyizwe ku $ 65 mu gihe icya babiri cyashyizwe kuri $ 75 ijoro rimwe harimo n’ifunguro rya mu gitondo.

Ku munsi wa Noheli, Onomo izabategurira ifunguro ry’akataraboneka ,Christmas Brunch, guhera 10:00 kugera saa kumi, Ibyo kurya no kunywa, birimo ibyashyizwe ku 27,000 Frw, 30,000 Frw, 36,000 Frw no ku 42,000 Frw. Ariko abana bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko bakazajya bishyura ½ cy’ibyo biciro.

Uko niko kandi bijyana no kwidagadura bumva umuziki w’umwimerere (Live Band) no koga muri Pisine.

Hotel ONOMO yafunguye imiryango mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi mu 2018. Ifite umwihariko wo kugira inyubako nziza zitatse mu buryo bujyanye n’umuco Nyarwanda.

Iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade, ikaba mu bilometero 10 uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Ni hotel ya sosiyete yitwa ONOMO Hotels. Iyi sosiyete ifite izindi hoteli hirya no hino mu mijyi ikomeye ya Afurika nka Dakar, Abidjan, Libreville, Bamako,Doula, Lome, Conakry, Cape Town, Johannesburg na Durban ubu ikaba imaze gufungura hotel Maputo ndetse initegura gufungura indi Dar Es Salaam vuba cyane hamwe na Kampala umwaka utaha wa 2020.

Mu byumba bya ONOMO Hotel harimo umwanya wagenewe uruganiriro
Uri muri Hotel Onomo aba yitegeye Ibice bimwe bya Kigali
Icyumba cyo kuryamamo cy'umuntu umwe cyashyizwe ku $ 65 naho icya babiri gishyirwa ku $ 75 ijoro rimwe kuva ku wa 20 Ukuboza 2019 kugeza ku 10 Mutarama 2020
Koga no kumva umuziki uyunguruye mu bikubiye mu bwasisi bw'iminsi isoza umwaka muri ONOMO Hotel
Umuyobozi wa Onomo Hotel, Nizey Emile, yatangaje ko biteguye kunezeza abakiriya muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2019 no kubinjiza mu mwaka mushya wa 2020 baryohewe
Ibyo kurya n'ibyo Kunywa byashyizwe ku biciro byihariye ku munsi wa Noheri
Icyumba cyo kuryamamo cy'umuntu umwe cyashyizwe ku $ 65 naho icya babiri gishyirwa ku $ 75 ijoro rimwe kuva ku wa 20 Ukuboza 2019 kugeza ku 10 Mutarama 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .