Nyuma ya Kigali na Goma, ’Avenue #250’ mu nzira zo kwagurira ibikorwa i Kinshasa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Iduka rya ‘Avenue #250’ riri mu akomeye mu Mujyi wa Kigali rigiye kwagurira ibikorwa byaryo mu wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Isoko rya Kinshasa ni ahantu ha gatatu Avenue #250 igiye gukorera nyuma ya Kigali no mu Mujyi wa Goma muri RDC.

Icyemezo cyo kugana i Kinshasa kijyanye n’agahenge kari mu mubano w’ibihugu byombi kuva Perezida Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi ku wa 24 Mutarama 2019.

Uyu Mukuru w’Igihugu yafunguye ishoramari ndetse urujya n’uruza rw’abantu ruharurirwa inzira binyuze mu ngendo za RwandAir zatangijwe muri RDC ku wa 17 Mata 2019.

Umuyobozi wa Avenue #250, Ndangiza Asad, yabwiye IGIHE ko kugana ku isoko rya Kinshasa bizabafasha kurushaho kwagura ibikorwa by’ubushabitsi.

Yagize ati “Kinshasa ni ahantu twifuje kugana kuva kera. Bitewe n’umubano wacu na RDC umeze neza, twahisemo kuhafungura iduka mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ubu ishoramari ry’Abanyarwanda rigenda neza kandi baratekanye kurusha uko byahoze.’’

Yakomeje avuga ko gufungura iduka i Kinshasa bizoroshya uburyo ibicuruzwa bitwarwa.

Ati “Imizigo izajya iva mu Butaliyani igere muri Kinshasa, havemo n’ibijya muri Goma, n’ibya Kigali bitwawe na RwandAir. Mu gihe byatwaraga ibyumweru bitatu ngo ibicuruzwa bitugereho bizajya bifata nibura icyumweru kimwe.’’

Iduka rya Avenue biteganyijwe ko rizafungurwa muri Kinshasa mu gihembwe cya mbere cya 2020.

Avenue #250 ni iduka rikorera mu nyubako y’ubucuruzi ya KBC ku Kimihurura. Rimaze guhahirwamo n’ibyamamare bitandukanye byasuye u Rwanda mu bihe binyuranye.

Muri bo harimo [Umunyamerika Shaffer Chimere Smith [Ne-Yo] warihahiyemo ingofero ebyiri n’ishati yo mu bwoko bwa Cavanna ->https://igihe.com/imyidagaduro/article/ne-yo-yaserukanye-imyenda-yaguze-mu-rwanda-rwasa-arunamirwa-mu-gitaramo-cyo] yaserukanye mu gitaramo cyo ‘Kwita Izina’ ku wa 7 Nzeri 2019.

Ku wa 7 Ukuboza 2019 kandi Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe, Strive Masiyiwa, yahahahiye imipira yo kwambara.

Uyu muherwe yanyuze muri iri duka mbere yo kwitabira ikiganiro cyiswe ‘Youth Entrepreneurship Town Hall’ cyabereye muri Serena Hotel yagize n’uruhare mu gutegura. Mu bacyitabiriye harimo Perezida Paul Kagame wahanuye urubyiruko rusaga 600 ku kwishakamo ibisubizo binyuze mu kwihangira imirimo.

Mu 2010 nibwo Ndangiza yafunguye iduka muri Kigali City Tower, ahamara imyaka umunani mbere yo kwimukira mu nyubako ivuguruye ya KBC iri ku Kimihurura, ku wa 30 Ugushyingo 2018. Yatangiye arangura imyenda n’inkweto ku masoko ya Kampala. Mu 2012, agana hanze ya Afurika muri Turikiya, u Bushinwa, u Bubiligi, u Bufaransa, Dubai, u Buholandi n’u Butaliyani.

Muri Mata 2017, Ndangiza Asad yatangiye imikoranire na Kayitare Christian. Ku ikubitiro yafunguye iduka rya Avenue #243 i Goma. Ni iduka ryagutse cyane, riri mu akomeye muri RDC, ryanahawe izina rihuye na kode y’iki gihugu.

Avenue #250 icuruza amashati ava mu Burayi arimo aya Façonnable na Ralph Lauren; inkweto n’amakote byo mu Butaliyani bya Cerruti na Fernando n’ibindi.

Iri duka ricuruza inkweto zitandukanye ziva ku masoko akomeye i Burayi n'ahandi
Icuruza La Coste ziva mu Burayi
Avenue #250 ifite inkweto nziza kandi zikomeye
Ni iduka rinabarizwamo amakote y'akazi n'ay'ubukwe
Nyuma ya Kigali na Goma, ’Avenue #250’ mu nzira zo kwagurira ibikorwa i Kinshasa
Umwongereza ukomoka muri Zimbabwe, Strive Masiyiwa yavuye mu iduka rya Avenue #250 anafashe ifoto y’urwibutso na Ndangiza Asad washinze iri duka. Uyu muherwe washinze Ikigo cy’Ikoranabuhanga cyitwa ‘Econet Wireless’, akaba na nyiri Sosiyete yitwa ‘Liquid Telecom’, ku myaka ye 58 afite umutungo ubarirwa muri miliyari $2.5
Iduka Avenue #250 rikorera mu nyubako ya KBC iri ku Kimihurura kuva ku wa 30 Ugushyingo 2018

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza