00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo turaba! Litiro ya lisansi ishobora kugura 1700 Frw bidatinze

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 July 2022 saa 07:16
Yasuwe :

Mu mateka y’u Rwanda ni bwo bwa mbere ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri gukoreshwa biri hejuru. Gusa si mu Rwanda gusa ahubwo n’ahandi ku Isi ni ko byifashe kandi aho ibintu bigana ni uko bizakomeza kwiyongera.

Mu Karere, u Rwanda ruri mu bihugu bifite lisansi iri ku giciro cyo hejuru. Impamvu irumvikana kuko usibye no kuba ku Isi hose ibiciro biri hejuru, ntirukora ku nyanja kuko iyo igeze ku cyambu i Dar es Salaam cyangwa i Mombasa, hongerwaho n’igiciro cy’itike iyigeza i Kigali.

Ku Isi, igihugu gifite lisansi ihendutse ni Venezuela, aho litiro imwe iri kugura 0,022$ [ni nka 25 Frw], mu gihe Libya ari iya kabiri ifite ibiciro biri hasi aho litiro iri kuri 0,031$ hanyuma Iran ikaza ku mwanya wa gatatu na 0,053$.

Muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Angola ni yo ifite ibiciro biri hasi [ku mwanya wa karindwi] aho litiro imwe iri kugura 0,37$, Nigeria ikayikurikira ku mwanya wa munani ku Isi na 0,42$.

Mu bihugu byo mu Karere, u Rwanda ruri ku mwanya wa 81 ku Isi aho litiro imwe igura 1,43$; Uganda iri ku mwanya 92. Litiro i Kampala iri ku 1,50$, Kenya yo iri ku mwanya wa 60 kubera amahirwe yo kuba iri ku cyambu. Litiro i Nairobi iri kugura 1,29$ mu gihe Tanzania iri ku mwanya wa 56 n’igiciro cya 1,28$ kuri litiro.

I Burundi litiro ya lisansi iri kugura 1,33$ bishyira iki gihugu ku mwanya wa 66. Repubulika Iharanira Demokarasi Congo yo ibiciro byayo ni ibya 48 ku Isi kuko ari 1,17$. Ni mu gihe ibikomoka kuri peteroli byinshi bikoreshwa mu Burasirazuba bwa Congo bituruka mu Rwanda kuko ari yo nzira ya hafi ishoboka kurusha kuva i Kinshasa.

Kuri iyi Si ya rurema, ibiciro bya lisansi biri hejuru mu bihugu bitatu. Muri Finland, litiro ya lisansi iri kugura 2700 Frw, Norvège ho iri hafi ku 2800 Frw mu gihe muri Hong Kong igeze ku 3100 Frw.

Muri Afurika, ahari lisansi ihenze ni muri Centrafrique aho litiro igeze ku 2500 Frw (2,419$). Mu bihugu byinshi by’i Burayi, igiciro kiri hagati ya 1,7$ na 2$.

Lisansi ikoreshwa mu Rwanda iba imaze amezi abiri iranguwe ubaze igihe igerera mu gihugu. Ni yo mpamvu ibiciro byayo byemezwa buri mezi abiri ariko hagashyirwaho ibiciro hagendewe ku buryo byari bihagaze mu mezi abiri ashize.

Mu Rwanda ku kwezi hatumizwa lisansi na mazutu bingana na litiro miliyoni 37. Muri izo, mazutu ni yo ikoreshwa cyane kuko ingana na litiro miliyoni 26 mu gihe lisansi yo ari litiro miliyoni 11.

Mu kwezi gutaha ni bwo ibiciro bishya bya lisansi bizatangazwa, ariko urebye uko ibintu bihagaze ku isoko mpuzamahanga, birasa n’aho bizakomeza kuzamuka.

Kuri uyu wa Gatatu, ku isoko mpuzamahanga, akagunguru ka lisansi kari kari kugura 97,18 $. Urebye mu mezi abiri ashize, nko ku itariki 16 Gicurasi, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kaguraga 114$.

Byakomeje kuzamuka mu kwezi kwakurikiyeho, bigera ku itariki 13 Kamena 2022 kageze ku madolari 120$. Ni amafaranga menshi kuko ikindi gihe ibiciro byaherukaga kuzamuka hari ku wa 8 Werurwe 2022, kuko yari 124$.

Ukwezi kwa gatandatu kwarangiye akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kari ku madolari 111$.

Ugendeye ku biciro byariho mu mezi abiri ashize ari na yo azashingirwaho hatangazwa ibishya mu kwezi gutaha, ni uko n’ubundi bitazagabanuka ahubwo bizakomeza kujya hejuru.

Ibiciro biriho ubu byatangiye gukoreshwa ku wa 10 Kanama, aho muri Kigali lisansi igura 1460 Frw mu gihe mazutu iri ku 1503 Frw. Bijya gutangazwa, leta yigomwe imisoro myinshi. Igiciro cyagombaga kwiyongeraho 316 Frw kuri litiro ariko aba 110 Frw.

Mazutu yo cyagombaga kwiyongeraho 305 Frw ariko birangira hiyongereyeho 135 Frw.

Ubusanzwe lisansi na mazutu bikoreshwa mu Rwanda, bivanwa ku isoko mpuzamahanga by’umwihariko mu bihugu bitatu birimo Qatar, Arabie Saoudite na Singapore.

Sosiyete imwe yonyine yo mu Rwanda, SP, ni yo ishobora kujya kurangura ku isoko mpuzamahanga, izindi zijya kugura n’ababa bayiranguye, i Mombasa cyangwa se i Dar es Salaam.

Ni iki cyakorwa?

Amahirwe akomeye ari mu Rwanda atari mu bindi bihugu, ni uko hari imisoro imwe n’imwe ibikomoka kuri peteroli bidasabwa gutanga. Iyo irimo nka TVA mu gihe itangwa mu bindi bihugu byo mu karere ka Tanzania.

Amaso ahanzwe guverinoma na none kugira ngo yigomwe umusoro ubusanzwe wacibwaga abacuruza ibikomoka kuri peteroli, ushyirwa mu kigega cyagenewe gusana imihanda. Uwo musoro ubarwa kuri litiro aho imwe yishyurirwa 115 Frw.

Hashize igihe leta yarawirengagije, no kuri iyi nshuro mu gufasha ubukungu gukomeza kuzahuka, ni yo nzira ishoboka ikwiriye.

Mu gihe hakongerwa ingano y’amafaranga leta yigomwa mu misoro, byatuma ibiciro byongera kugabanuka, ku buryo inyongera yakwiyongeraho mu kwezi gutaha itaba ihanitse cyane ku buryo nibura yaba nk’amafaranga 100 Frw. Icyo gihe lisansi yaba igura hejuru gato ya 1600 Frw.

Nubwo bimeze bityo, amahirwe ahari ni uko mu bigaragara ibiciro bizagabanuka nko mu Ukwakira, kuko muri uku kwezi akagunguru ka lisansi kongeye kumanuka kakajya munsi y’amadolari 100. Tariki ya 14 Nyakanga kari ku madolari 95$.

Mu kunganira urwego rwo gutwara abantu muri rusange, mu Ukwakira 2021, Leta yari imaze gushyiramo miliyari zisaga 29 Frw kugira ngo ibiciro bitiyongera.

Nyuma hongewemo miliyari 10Frw z’amezi atatu, yo kuva mu Ugushyingo 2021 kugeza muri Werurwe 2022. Bivuze ko byageze muri Werurwe, leta imaze gutanga muri uru rwego miliyari 39 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .