00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta buvumbuzi bwavuye mu Rwanda burasabirwa impamyabuvumbuzi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 April 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Inzego za Leta n’abikorera zikomeje gushishikariza abanyarwanda guhanga ibihangano by’ubuvumbuzi bishya no kubibyaza umusaruro kugira ngo bigire uruhare mu gufasha u Rwanda kugera ku iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, guteza imbere umuco, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Uretse amategeko na politiki byashyizweho n’u Rwanda mu kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, rwanasinye amasezerano mpuzamahanga atandukanye ari nayo ashingirwaho hakorwa ubusabe bwo kurengera ubuvumbuzi ku rwego mpuzamahanga.

Ayo masezerano arimo ayerekeranye no kubona impamyabuvumbuzi [Patent Cooperation Treaty], ayerekeranye no kwandikisha ibirango by’ubucuruzi [Madrid Protocal] n’ayerekeranye no kubona impamyabuvumbuzi n’ibishushanyo by’icyitegererezo bikoreshwa mu nganda [Harare Protocal].

Amakuru IGIHE yahawe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yasobanuye aho urugendo rwo gushyira mu bikorwa aya masezerano rugeze ku Rwanda n’ibiteganyijwe gukorwa.

Gusaba impamyabuvumbuzi

U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe umutungo bwite mu by’ubwenge (WIPO), ajyanye no kubona impamyabuvumbuzi kuva tariki ya 31 Kanama 2011.

Aya masezerano akaba agamije gutuma uwavumbuye ikintu runaka asaba guhabwa impamyabuvumbuzi igamije kurengera icyarimwe igihangano cye mu bihugu byinshi, bigakorwa akoze icyo bita ubusabe mpuzamahanga bw’impamyabuvumbuzi.

Ubu busabe mpuzamahanga bushobora kuva mu Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bukajya muri WIPO. Ubusabe kandi bushobora kunyura muri ARIPO [Umuryango Nyafurika wo kurengera Umutungo bwite mu by’ubwenge] bukabona kujya muri WIPO.

Ibi bikorwa mu gihe ubusabe ari ubw’umuvumbuzi wahisemo u Rwanda nk’igihugu cyavumburiwemo.

Ibyavumbuwe mu Rwanda bimaze kwandikwa hakurikijwe amazerano y’impamyabuvumbuzi

Nta buvumbuzi bwavuye mu Rwanda bwari bwasabirwa impamyabuvumbuzi binyuze mu masezerano yerekeye impamyabuvumbuzi (PCT). Impamvu zihari ni uko yaba ari ubusabe burahenze ndetse n’ubumenyi.

Gutanga ubusabe nibura bitwara amadolari 1437, yiyongeraho andi madolari 150 yo kohereza ibyangombwa.

Mu gutegura inyandiko zisaba, hakenerwa abahanga bataraba benshi mu gihugu na byo bisaba ikiguzi kubazitegura.

Ikindi ibivumburirwa mu Rwanda biracyari ku rwego rugikeneye kuzamukaho mu kugira ubushya utasanga ahandi.

Nubwo bimeze gutyo, u Rwanda rwakira ubusabe butandukanye buvuye hanze binyuze mu masezerano yerekeranye no kubona impamyabuvumbuzi na ARIPO. Kuva mu 2016 kugeza ubu rumaze kwakira ubusabe bw’impamyabuvumbuzi 1517, ubuvumbuzi buciriritse 27 ndetse n’ibikorwa n’inganda 231.

Inyungu kwandikisha ibyavumbuwe bizanira igihugu muri rusange

U Rwanda ni igihugu cyashyizeho politiki yo kwimakaza no kuzamura ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bishobore guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Uko kujya ku isoko mpuzamahanga bisaba kuba hari abavumbuzi bavumbura cyangwa bahanga ibintu bishya cyangwa bakongerera agaciro ibisanzweho (ubuvumbuzi bw’inyongera), ibyo byahanzwe rero biba bigomba kurengerwa kugira ngo hatagira ubyigana haba mu Rwanda cyangwa ibindi bihugu, bityo bikaba byatera igihombo uwavumbuye nk’uko yari afite uburenganzira busesuse bwo kwiharira isoko ku gihangano cye.

Igihugu rero cyungukira ko niba umunyarwanda avumbuye, ibyo yavumbuye abicuruza akunguka n’igihugu kikunguka muri rusange.

Ikindi ubusabe mpuzamahanga bwavuye mu bindi bihugu byagennye u Rwanda nk’igihugu kirebwa n’ubusabe bw’impamyabuvumbuzi ku kiguzi cyo gusaba (Application fee), igihugu kigira igice gito kigenerwa.

Bisaba iki kugira ngo hatangwe impamyabuvumbuzi binyuze mu masezerano abigenga?

Igihangano cy’ubuvumbuzi gishobora kurengerwa iyo; ari gishya igihe nta kindi cyakibanjirije ukurikije aho tekiniki igeze, kigaragaza igikorwa cy’ubuvumbuzi ukurikije aho tekinoloji igeze, icyavumbuwe ntawundi muntu ugifiteho ubumenyi uretse uwakivumbuye.

Gishobora kandi kurengerwa iyo gishobora gukoreshwa mu rwego rw’inganda, kigomba kuba cyaramaze kwandikwa mu gihugu cyavumburiwemo kandi hatanzwe ikiguzi cyo gusaba. Icyakora ibi bisabwa bikorerwa ubushakashatsi bwimbitswe na WIPO.

Ingamba zihari mu kongera umubare w’ubuvumbuzi bwandikwa ku rwego mpuzamahanga

Gukangurira abavumbuye kwandikisha uburenganzira bafite ku byavumbuwe bitagarukira gusa mu Rwanda ahubwo bakajya no ku rwego mpuzamahanga.

Politiki ivuguruye yerekeranye no kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge iteganya ishyirwaho ry’ikigo gishinzwe imicungire y’umutungo bwite mu by’ubwenge, haracyari gutekerezwa uburyo kizajyaho, kikazahabwa ubushobozi bwaba ubwo kubakira abakozi ubushobozi mu rwego rwo gutegura ubusabe bw’impamyabuvumbuzi mu rwego rwo kuzajya bafasha abashaka gukora ubusabe mpuzamahanga.

Kwandikisha ibirango hashingiwe ku masezerano ya Madrid

U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano ya Madrid, kuva tariki ya 17/08/2013. Aya masezerano akaba agamije kwandikisha no kurengera ikirango cy’ubucuruzi mu bihugu byinshi byagenwe n’uwandikishije ikirango.

Kugeza ubu, ibirango byanditswe muri ubu buryo bivuye mu Rwanda ni bitandatu; bibiri byo mu bigo byigenga ari byo Entreprise Urwibutso ndetse n’Ikawa. Hari ibirango bitatu by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bya gahunda zo kwishakamo ibisubizo n’imwe ya RDB ya Visit Rwanda.

Naho kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu 2021, RDB yakiriye ibirango bivuye hanze binyuze mu masezerano ya Madrid bigera ku 4 428.

Kwandikisha igihangano hashingiwe ku masezerano ya Harare

Ni amazezerano u Rwanda rwemeye kuva 24/09/2011 aha ububasha ARIPO bwo gutanga no kwandika impamyabuvumbuzi, ubuvumbuzi buciritse n’ibishushanyo by’icyitegererezo bikoreshwa mu nganda mu mwanya w’ibihugu bihuriye ku masezerano.

Kugeza uyu munsi hari ubusabe bune bwatanzwe buturutse mu Rwanda, ariko bukaba bugisuzumwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .