N’abazunguzayi bashobora kwemererwa gucururiza muri ’Kigali Car Free Zone’

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 7 Kanama 2018 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abazunguzayi basabye gucururiza mu gice kiri mu mujyi rwagati cyahariwe abagenda n’amaguru, Car Free Zone, babyemererwa nk’uko hari abandi bacuruzi bemererwa kuhakorera, cyane cyane abacuruza imyenda n’ibihangano by’ubugeni bikorerwa mu Rwanda.

Abakorera ubucuruzi ahatemewe bazwi nk’abazunguzayi kimwe n’abahoze babukora, bavuga ko bifuza kujya bacururiza muri ‘Car Free zone’ mu masaha runaka nk’uko hari abajya babyaza umusaruro iki gice mu birebana n’ubucuruzi.

Nyirahabimana Monique ukorera Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana, yagize ati “Muri ‘Car Free Zone’ ni ahantu hanyura abantu benshi, natwe badufashishije bajya batwemerera tukahacururiza nibura mu masaha ya nimugoroba.”

Niyotwagira Louise ucuruza imbuto mu isoko Umujyi wa Kigali wubakiye abahoze ari abazunguzayi i Nyabugogo, we yagize ati “Tujya tubona bahacururiza ‘Made in Rwanda’ ariko natwe batwemereye tukajya tuhacururiza, n’iyo baduha umunsi wo ku wa Gatanu guhera saa munani kugeza nka saa sita z’ijoro twaba tumaze gukuramo ayacu, ubundi tukahakubura hagasa neza tugataha.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rwomushana Augustin, yabwiye IGIHE ko aba bazunguzayi baramutse babisabye nta cyatuma batabihabwa.

Yagize ati “Usibye nuko cyaba ari icyifuzo ni na gahunda nziza, tujya tunabibakangurira tukababwira tuti mwandike musabe muze tubahe aho mucururiza muri ‘Car Free Zone’ mu gihe runaka, mu masaha runaka. Mukunze kubona hari abacuruza ibya ‘Made in Rwanda’ ariko n’abandi baramutse banditse bakabisaba bakavuga bati turashaka kuhacururiza mu gihe runaka babyemererwa, ngirango mujya mubibona buri gihe ‘Care Free Zone’ iba iri gukorerwamo ubucuruzi butandukanye.”

Yakomeje avuga ko kwemerera abazunguzayi gucururiza muri ‘Car Free Zone’ byaba ari uburyo bwiza bwo kubafasha kugirango bareke gucururiza mu muhanda kuko bitemewe.

Rwamushana yavuze ibisabwa kugirango abantu bakorere ubucuruzi muri ‘Car Free Zone’ ari “ukwandikira Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali uvuga icyo wifuza kuhakorera, nta mafaranga wishyuzwa ni ubuntu.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko ugeze ku kigero cya 80% ukemura ikibazo cy’abazunguzayi, abagera ku 6800 bakaba barahawe igishoro n’amasoko yo gucururizamo abandi bagakodesherezwa aho gucururiza mu gihe hagishakishwa amikoro ngo n’abandi 9600 bahabwe aho gukorera.

Muri aka gace habera ibikorwa bitandukanye birimo n'ubucuruz

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza