Muri Koperative z’ibirayi hanyerejwe miliyoni 61 Frw mu mezi arindwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mutarama 2019 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Mu mezi arindwi ya mbere y’umwaka wa 2018, muri koperatve z’ibirayi hanyerejwe amafaranga angana na miliyoni 61 Frw nkuko igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ryabigaragaje.

RCA ivuga ko igiye gukurikirana abanyereje ayo mafaranga biganjemo abari abayobozi b’izo koperative n’abacungamutungo.

Iryo nyerezwa ryakorewe muri koperative 261 ariko ziherutse kuvugururwa zirahuzwa zisigara ari 116.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative muri RCA, James Nkubito, yabwiye The NewTimes ko ibyo bibazo byagiye bigaragara mu makoperative ari byo byatumye bakoramo amavugurura.

Ati “Guhuza koperative byaturutse ku mavugurura ya koperative z’abahinzi kugira ngo dukumire imicungire mibi, kunyereza umutungo n’abamamyi bateshaga agaciro umusaruro bakunama ku bahinzi. Uretse amavugurura, n’abanyereje amafaranga bazakurikiranwa bahanwe.”

Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe muri gahunda yo guhuza ubutaka mu gihugu. Bihingwa kuri hegitari 50 000, bingana na 5 % by’ubutaka bwose buhingwa mu gihugu.

Buri mwaka, mu gihugu haboneka umusaruro wa toni miliyoni 2.3 z’ibirayi.
Mu kongera umusaruro, inzobere zigaragaza ko hakwiriye bukangurambaga mu baturage bakihuriza mu makopertive dore ko 54 % by’abahinzi b’ibirayi ari bo bibumbiye mu makoperative kugeza ubu.

Nkubito yavuze ko mu kurwanya inyerezwa ry’umutungo, hanashyizweho inganga n’amahuriro ya za Koperative zigahuza na konti za banki kugira ngo hatagira umuyobozi wongera kubona uburyo akoresha uko ashatse konti ya koperative.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda umwaka ushize, bwagaragaje ko hakiri ibibazo mu buhinzi bw’ibirayi nk’aho 77.9% by’abahinzi bagurisha umusaruro wabo ku giciro bategeswe, abaciririkanya ni 13.2% naho abagurisha uko bashaka bakaba 8.8%.

Ubuhinzi bw'ibirayi butunze benshi mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza