Ni mu gihe kuko umuvuduko w’Ikoranabuhanga ugenda ku gipimo cyo hejuru ndetse buri wese agaragaza ko anyotewe no kurikoresha cyane ko ryoroshya ubuzima.
Biragoye kubona umuntu yakandikira undi ubutumwa yifashishije impapuro n’ikaramu, bya bindi byashoboraga kumara n’icyumweru mu nzira kuko byose byahinduwe kubera ikoranabuhanga.
Mu gushaka iki gikoresho gisigaye cyarahinduwe ubuzima bwa buri wese, usanga abahanga bahitamo iziramba, za zindi zitazangirika vuba bitewe n’uko n’ubusanzwe ari ingirakamaro mu mikorere yabo ya buri munsi.
Telefoni zikomera mu buryo butandukanye bitewe ahanini n’ubwoko bwazo, ari nayo mpamvu bamwe bita cyane ku bukomere bwazo ndetse rimwe na rimwe ugiye kuyigura aba afite izina ry’ubwoko yifuza.
Ku inshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kugezwa telefoni zikomeye kandi zidapfa kwangirika vuba zikorwa n’uruganda rwa DOOGEE.
Ni telefoni zifite umwihariko ugereranyije na telefoni zisanzwe n’ubwo zifite n’icyo zihuriyeho cyo kuba zose zikoresha system ya Android.
Izi zizajya zicuruzwa mu Rwanda na sosiyete yitwa KHONAM Ltd inafite umwihariko wo kugira amasaha akomeye “Smart watch’” zishobora guhuzwa na telefoni ngendanwa.
Umukozi muri KHONAM Ltd ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa byayo, Teta Ndenga Nicole, yavuze ko izi telefoni zifite imikorere idasanzwe kandi zihariye bitewe n’uburyo zikomeye.
Yakomeje agira ati “Iyi telefoni iyo iguye mu mazi ntacyo iba kubera uburyo ikozemo, ikaba itakangizwa n’igitaka cyangwa umucanga. Kuba yagwa hasi mu buryo butunguranye ntipfe kwangirika.”
Yakomeje agaragaza ko gutunga iyi telefoni udashobora kugira impungenge zishingiye ku kuba yameneka kuko nubwo yagwa mu muhanda ku bw’impanuka imodoka iyinyura hejuru ntiyangirike.
Ati “Zirakomeye cyane kuko ntizipfa kumeneka. Ishobora ku gucika uri kuri moto, imodoka ikayinyura hejuru ntigire icyo iba.”
Ibi hari ushobora kubyumva akumva ko ari inzozi ariko bishingiye no ku igeragezwa ritandukanye ryagiye rikorwa na KHONAM Ltd, yaba iryo kuyishyira mu mazi, mu bukonje bukabije, mu muhanda ndetse no mu mucanga bikagaragaza ko iyi telefoni ifite ubukomere bwo ku kigero cyo hejuru.
Nubwo ari telefoni zikomeye, ziramutse zigize ikibazo zakoreshwa mu Rwanda ndetse KHONAM Ltd itanga guarrantie y’umwaka umwe ku waguze iyo telefone.
Teta Ndenga yavuze ko izi telefoni zizwiho kumaramo umuriro igihe aho ishobora kuva ku minsi ibiri ukagera kuri itanu bitewe n’uko wayikoresheje.
Yavuze ko guhitamo kuzana izi telefoni mu Rwanda ari uko hasanzwe ko hari abantu bakeneye telefoni zikomeye, bishingiye no ku mirimo bakora, ibyo zikora n’ibindi aho guhorana akangononwa ko kugira telefoni nziza ariko zidakomeye bigendanye n’ibyo bakora.
Kugeza ubu KHONAM Ltd ikorera mu Mujyi wa Kigali ahamenyerewe ku izina rya Sonatube ndetse bashobora kuboneka ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye cyangwa ku rubuga rwabo rwa internet (website).
KHONAM igaragaza ko nubwo Abanyarwanda bakomeje kwitabira gukoresha telefoni by’umwihariko Smartphone, yiteguye guhaza Isoko ry’u Rwanda biturutse ku mikoranire myiza bafitanye n’Uruganda ruzikora.
Uretse kubazikomeye , abazitunze bemeza ko ari telefoni nziza, KHONAM Lts igaragaza ko uguze iyo telefoni na we akwiye kuyifata nka telefoni isanzwe nubwo ikomeye cyane.
Ukeneye ibicuruzwa bya KHONAM Ltd ashobora kubahamagara kuri 0791512278 cyangwa ukanyura kuri http://www.khonam.rw/














Amafoto: Prince Munyakuri
Video: Amahoro Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!