00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu cyumweru kimwe u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bya miliyari 6Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2022 saa 05:16
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu Cyumweru gishize, ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga bifite agaciro ka $5,970,950 [ni ukuvuga akabakaba miliyari 6Frw].

Ni imibare y’ibyoherejwe mu mahanga mu minsi irindwi ishize ahatangazwa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, indabo, ikawa, icyayi n’ibindi.

NAEB igaragaza ko Ikawa yoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize yanganaga na toni 299.56, zifite agaciro ka $ 2,000,650. Ikiro kimwe cy’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga cyaguraga $6, 6.

Ni mu gihe icyayi cyoherejwe mu mahanga cyanganaga na toni 371.23 gifite agaciro ka $997,326. Ibihugu byoherejwemo icyayi birimo Pakistan, Misiri ndetse n’u Bwongereza.

Indabo zoherejwe mu mahanga ni toni 219.45 aho zari zifite agaciro ka $443,402.

Ibihugu u Rwanda rwoherejemo indabo birimo u Budage, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu bindi byoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi harimo ibinyamafufu [ibirayi, imyumbati n’ibijumba], ingano, ibigori, chia seed, ibinyamisogwe n’ibindi.

Imibare yatangajwe na NAEB kandi igaragaza ko hari ibyoherejwe mu mahanga bikomoka ku bworozi birimo amagi n’inyama aho byose bifite agaciro ka $173,156.

Ikawa iri mu byoherejwe hanze byinjirije u Rwanda akayabo mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .