00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yatangiye kongerera ubushobozi aba-agents b’abagore

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yatangiye ibikorwa byo kongerera ubushobozi aba-agents bayo b’abagore, ibaha ubumenyi butandukanye n’igishoro.

Ni igikorwa kiri muri gahunda ‘Twese initiative’ iyi sosiyete yatangije igamije gukorana n’inzego zitandukanye mu bikorwa bitanga umusanzu muri sosiyete nyarwanda.

Binyuze muri iki gikorwa, MTN Rwanda ikorana n’aba-agents b’abagore bo hirya no hino mu gihugu aho bahabwa ubumenyi butandukanye ku kazi, ibikoresho bizaborohereza akazi nk’utuzu n’ibindi.

Ikindi kizakorwa ni ukubahuriza muri koperative bizatuma babasha kongererwa igishoro.

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2022, abagore 100 bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali b’aba-agents ba MTN bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete, babereka uko bakora ubucuruzi bunyuze mu mucyo, banaganirizwa ku kwirinda ihohoterwa.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Munyampundu Norman, yavuze ko bahisemo aba bagore ngo babongerere ubushobozi kugira ngo bakomeze gushyigikira gahunda ya Leta.

Ati “Turi kwisanga muri gahunda ya Leta yo guteza imbere umugore, ni muri urwo rwego nka MTN twarebye ngo abantu dukorana nabo, mubyo dukorana n’izindi nzego ntitubibagirwe.”

Yakomeje avuga ko aba bagore bagiye gufashwa mu bikorwa bitandukanye bizatuma iterambere ryabo rirushaho kwihuta.

Ati “Aba bagore twabiyegereje ngo dushobore kubahereza ubumenyi n’ingufu mu bucuruzi bari gukora cyane tubafasha kubona ibikoresho n’igishoro tunabigisha uko bagomba kwiteza imbere.”

Ku ruhande rw’aba-gents, bavuze ko banejejwe no kuba sosiyete bakorana yabatekerejeho, ikaba igiye kubafasha gukomeza kuzamura ibikorwa byabo.

Nyirahatambineza Chantal umaze imyaka ibiri ari umu-agents wa MTN Rwanda yagize ati “MTN dusanzwe dukorana neza. Usibye izi nkunga igiye kuduha ubu, yari isanzwe ibikora. Kuba badutekerejeho byadushimishije bigiye kudufasha kuzamuka no gukomeza kubaho neza mu miryango yacu.”

Kampile Diane yagize ati “Byadushimishije cyane kandi twiteguye gukorana, ibi bizamfasha kuzamuka bitume na za mbogamizi nahuraga nazo zizagabanuka kuko hari ubumenyi n’ubushobozi nzaba mfite.”

‘Twese initiative’ ni gahunda izagera ku ba-agents b’abagore bari mu bice bitandukanye by’igihugu. Binyuze muri iyi gahunda umwaka ushize MTN Rwanda yari yahaye miliyoni 10 Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR).

Aba bagore bahawe ubutumwa butandukanye buzabafasha mu kazi kabo
Inzego zitandukanye zahaye aba-agents ubutumwa butandukanye
Ni igikorwa kiri muri gahunda ‘Twese initiative’ iyi sosiyete ikora igamije gukorana n’inzego zitandukanye mu bikirwa bitanga umusanzu muri sosiyete nyarwanda
Nyirahatambineza Chantal amaze imyaka ibiri ari umu-agents wa MTN Rwanda yavuze ko iki ari igikorwa kizabazamura
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda, Munyampundu Norman, yavuze ko bahisemo aba bagore ngo babongerere ubushobozi kugira ngo bakomeze gushyigikira gahunda ya Leta
Alain Numa yari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yatangiye ibikorwa byo kongerera ubushobozi aba-agants bayo b’abagore ibaha ubumenyi butandukanye n’igishoro

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .