MTN yatangije uburyo bufasha abafatabuguzi bayo guhamagara indi mirongo nta kiguzi cy’inyongera

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Uko iterambere ryiyongera, usanga buri wese yihugiraho ashaka ubuzima bigatuma wa mwanya abantu bamaranaga n’imiryango n’inshuti ugabanuka. Niyo mpamvu usigaye usanga abantu iyo bakumburanye bakoresha uburyo bwihuta ari bwo guhamagarana kuri telefoni.

By’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru aho wasangaga ubundi abana bajya gusura ababyeyi, imiryango igahurira hamwe, kuri ubu ahenshi ibyo ntibigikunda, hiyongereyeho ko igihugu gihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ntibizakunda ko abantu bahurira hamwe ari imiryango migari, abakumburanye, abifurizanya iminsi mikuru myiza, bose uburyo bazakoresha cyane ni uguhamagarana kuri telefoni.

Hari ubwo rero wasangaga umuntu ashaka guhamagara undi bikagorana kuko badakoresha umurongo umwe, hakaba n’ubwo hari abantu utahamagara bitewe n’uko bakoresha utandukanye n’uwawe kandi kuwuhamagara bikaba bihenze.

Mu gukemura iki kibazo no kugira ngo abakiliya bayo bishimane n’ababo bose muri iyi minsi mikuru nta nkomyi, MTN Rwanda, kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020, yatangije poromosiyo yise “Duchillinge”, igamije gufasha abakiliya babo guhamagara imirongo yose kandi nta kiguzi cy’inyongera baciwe.

Ubusanzwe umuntu waguraga ipaki yo guhamagara, yabaga yemerewe guhamagara abari ku murongo umwe n’uwe gusa, ariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru, umufatabuguzi wa MTN azabona ipaki zimwemerera guhamagara abafatabuguzi ba MTN n’ab’indi mirongo.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Nkurunziza Mark, yavuze ko bashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo kwifatanya n’abakiliya babo muri ibi bihe by’iminsi mikuru no gusabana n’imiryango n’inshuti.

Ati “Mu rwego rwo gutuma ubuzima bw’abakiliya bacu burushaho kuba bwiza muri iyi minsi mikuru, ubu abakiliya ba MTN bashobora guhamagara nimero za MTN, ndetse bakaba babasha no guhamagara nimero zo ku yindi mirongo nta kiguzi cy’inyongera baciwe. Ntibazakenera guhinduranya SIM card nibashaka guhamagara inshuti n’imiryango bakoresha indi mirongo.”

Nkurunziza yakomeje avuga ko uretse iyi poromosiyo ya “Duchillinge”, bagikomeje no gushaka ibindi bakora, byose mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kuzuza ibyifuzo by’abakiliya babo.

Ati “Uretse kuba umurongo wacu ugera henshi cyane ndetse no kuba dufite aba-agents barenga 30.000 hirya no hino mu gihugu, turacyashishikajwe no gushaka uburyo twaha agaciro abakiliya abcu, dutuma uburyo bw’itumanaho bubahendukira ndetse no bakagira ubwisanzure bakeneye.”

“Duchillinge” yatangiye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020, izarangira ku wa 8 Mutarama 2021, aho abakiliya bazabasha kubona ipaki zitandukanye zirimo iy’umunsi, icyumweru n’iy’ukwezi.

Kugira ngo umukiliya abashe kuyibona, akanda *140# ku bakoresha Irekure, cyangwa agakanda *154# ku bakoresha Yolo, ubundi agahitamo ipaki imunogeye ashobora kwifashisha ahamagara imirongo ashaka.

Kuri ubu Abakiliya ba MTN babasha guhamagara indi mirongo ku buryo buhendutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .